Print

Umwarimukazi ufatwa nk’uhiga abandi uburanga muri Afurika yavugishije benshi kubera amafoto yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2021 Yasuwe: 7368

Umwe mu barimukazi bakunzwe cyane muri Afurika y’Epfo kubera imiterere ye yavugishije benshi kubera amafoto yashyize hanze yambaye imyenda ishotorana.

Uyu mwarimukazi asa nkaho yagize intego ibyo gutwika ku mbuga nkoranyambaga buri cyumweru kubera amafoto ashyira hanze agaragaza imiterere ye.

Uyu mwarimukazi witwa Lulu Menziwa uzwi nka Madam B akurikirwa na benshi muri Afurika y’Epfo kubera uburanga bwe. Nyuma yo kuba icyamamare, yagiye akunda kuvugwa cyane mu binyamakuru bitandukanye kugeza n’ubu.

Uyu mwarimu wanahawe akazi ko kumurika imideli yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize hanze agaragaza imiterere ye by’umwihariko ikibuno cye.

Mu minsi yashize,uyu mwarimukazi yashyize hanze amashusho yakwirakwiriye hose ari mu ishuri yambaye imyenda ishotorana bituma benshi bacika ururondogoro.

Benshi bibajije niba abashinzwe uburezi muri kiriya gihugu batarashyizeho amabwiriza agenga imyambarire y’abarimu igihe bari mu kazi.



Comments

16 October 2021

uyu nta n’ubwiza afite muramukabirije


Udahemuka 15 October 2021

Murantangaje!umutwe w ’inkuru yanyu!uyu ntiyaba n uwa 1, 000, 000 umugereranije n’abanyarwandakazi babarezi!


butamu 14 October 2021

Kicwa mayi