Print

Umusore yaciye ibintu henshi kubera igihano yahawe nyuma yo guca inyuma umukunzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 October 2021 Yasuwe: 2571

Umusore utavuzwe amazina,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara muri Euston,mu mujyi wa Liverpool n’ahitwa Waterloo mu mujyi wa London azenguruka yambaye icyapa cyanditseho amagambo atangaje.

Abatuye Londres na Liverpool bavuze ko babonye uyu musore agenda azenguruka ahahurira abantu benshi, yambaye ikarito yanditseho ati: “Ku wa kane, naciye inyuma umukunzi wanjye kandi iki nicyo gihano cyanjye.”

Uyu musore yafotowe amafoto menshi n’abamubonye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ariko ntibiramenyekana niba ari umukunzi we wabimutegetse cyangwa ari igihano yihaye.

Igikorwa cy’umugabo cyatumye abantu benshi basangira ibitekerezo kuri we n’umukunzi we, aho benshi bavugaga ko umukobwa bakundana atamukunda.

Ariko, abandi bavuga ko bishoboka ko uyu mugabo yaba ashaka kwiyamamaza ku mbuga nkoranyambaga.