Print

Georgina Rodriguez yabuze icyo avuga kubera impano yahawe n’umukunzi we Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2021 Yasuwe: 2549

Uyu munyamideli w’imyaka 27 yerekanye kuri Instagram impano itangaje yahawe n’umunyabigwi wa Manchester United, uherutse kongera gukora akandi gahigo mu mikino mpuzamahanga na Portugal.

Louis Vuitton Malle Vendome yahawe Georgina yarimo udusanduku 8 turimo imikufi,impeta,n’ibindi.

Georgina yanditse iruhande rw’ifoto y’abana babiri mu bana babo bane babonye bwa mbere iyo mpano ati ’Nabuze icyo mvuga, Cristiano.’

Malle Vendome yakozwe mu kwishimira ifungurwa rya butike nshya ya Louis Vuitton kuri Vendome Square i Paris.

Georgina yagaragaye yambaye imikufi y’ibihumbi 78 by’amapawundi mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo yitabiraga mu iserukiramuco rya sinema rya Venice yambaye impeta enye zirabagirana, urunigi rwiza cyane n’amaherena.

Imikufi n’ibindi bintu by’ubwiza Georgina Rodriguez atunze byose bifite agaciro ka miliyoni 2.6 z’amapawundi.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe ufasha Cristiano kurera abandi bana batatu nkaho ari abe, aherutse gutangaza muri filimi mbarankuru yamukorewe ko ategereje umukunzi we Ronaldo kumwambika impeta,akamusaba kumubera umugore.