Print

Muhanga: Urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo mu kwimakaza ihame ry’uburinganire

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2021 Yasuwe: 370

Ibi uru rubyiruko rwabitangaje ku munsi w’ejo tariki ya 14 Ukwakira, ubwo rwari ruteraniye mu nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO) ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

Iyi nama yahuje urubyiruko rusanga 300 ruturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Muhanga , rukaba rwari rwiganjemo Abamotari, Abakora muri resitora na hoteli, abiga muri kaminuza Abanyonzi, Abafite ubumuga, Abakorerabushake mu kurwanya COVID-19 , abahagarariye urubyiruko mu madini n’amatorero, Abakora serivise z’ikorana buhanga zo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga n’abandi batandukanye.

Aganiriza uru rubyiruko, Guverineri w’Intera y’amajyepfo Mme Kayitesi Alice yabibukije ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza ihame ry’uburinganire, aho umukobwa n’umuhungu bafite amahirwe n’uburenganzira bingana muri byose bityo abasaba guharanira kubyaza umusaruro ayo mahirwe mu kugera ku nzozi zabo.

Guverineri Kayitesi yagize ati “ Urubyiruko muri imbaraga z’igihugu, zubaka, bityo mukaba mugomba guharanira kuba umusemburo w’impunduka muri byose, mukitabira imirimo yose nta kuvuga ngo umurimo uyu n’uyu ukorwa n’abahungu cyangwa abakobwa”.

Guverineri kandi yasabye urubyiruko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakumira inda ziterwa abangavu, birinda ibiyobyabwenge kandi bagira amakenga ku waba ashaka kubashora mu bikorwa byose byabatesha kugera ku ntego n’inzozi zabo.

Yagize ati” Ubuzima bwanyu buri mu biganza byanyu , nimwe ba mbere mugomba kwifatira icyemezo mukamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uzashaka kugushuka ukamuhakanira ntaho azahera , ubuzima bwanyu ndetse n’iterambere mwifuza kugeraho nimwe muzabiha icyerekezo mushaka”.

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) Madame Rose Rwabuhihi yabwiye uru rubyiruko ko uburinganire ari ihame igihugu cy’u Rwanda kiyemeje kugenderaho hagamijwe ko abakobwa n’abahungu, abagabo n’abagore bagira amahirwe angana muri byose kugira ngo biteze imbere ndetse bateze imbere n’igihugu, asaba urubyiruko ko bagomba guharanira ko iryo hame ryubahirizwa mu byo bakora byose.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Muhanga Musangwa Theoneste yavuze ko urubyiruko mu karere ka Muhanga bazaharanira kuba umusemburo w’impunduka muri byose, bitabira gahunda zitandukanye zashyizweho mu kwimakaza uburinganire kandi batanga amakuru ku gihe igihe habaye ikibazo cy’ihohoterwa cyangwa aho barikeka.

Ikiganiro n’urubyiruko, ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe mu bizakorwa muri gahunda ngarukamwaka igamije kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego zegereye abaturage, gahunda itegugurwa n’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, aho muri uyu mwaka yateguwe ku bufatanye n’akarere ka Muhanga. Iyi gahunda ikaba yarabereye kandi mu turere twa Gatsibo, Nyaruguru, Ngororero, Nyagatare na Rulindo.

Bimwe mu bikorwa byibandwaho harimo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, Kwandika abana batari banditse mu bitabo by’irangamimerere ndetse n’ibiganiro byimbitse ku bayobozi b’inzego zibanze kugera ku mudugudu. Hateganyijwe kandi ibiganiro ku ruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa, ndetse n’ibiganiro n’inzego z’abikorera ku ruhare rwabo mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.