Print

Abantu 13 biciwe mu bushyamirane bw’amoko muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2021 Yasuwe: 954

Abantu 13 bapfiriye mu bushyamirane bw’amoko bwamaze iminsi itatu mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba ya Republika ya demokarasi ya Kongo.

Abatari bake barakomeretse, amazu arenga 50 aratwikwa amakongoka nkuko abategetsi babivuze kuri uyu wa kane.

Amoko adacana uwaka y’aba Lingotebe n’aba Kungu yaratemanye n’imipanga kuva kuwa mberekugera kuwa gatatu muri Teritware ya Kungu, nkuko byavuzwe na Jean-Pierre Elongo uyiyoboye.

Elongo yavuze ko ayo moko ari muri ubwo bushyamirane yo gupfa ubutaka kuva mu mwaka w’1982.

Elongo ati: "Abatuye muri ayo matsinda yombi barwanira imirima ibamo ibinyabwoya [caterpillars].Igisubizo cya nyuma ntikiraboneka."