Print

Cristiano Ronaldo yahaye gasopo umutoza we Ole batameranye neza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2021 Yasuwe: 3527

Uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yagejeje ubu butumwa ku mutoza wa Manchester United Ole, nyuma yo kumubanza ku ntebe y’abasimbura mu mukino baheruka kunganya na Everton igitego 1-1.

Ronaldo yamubwiye ati: ’Meze neza kandi nkwiriye gutangira mu kibuga buri mukino wa Premier League.’

Amakuru atangwa n’uri hafi ya United yagize ati: “Ronaldo yababajwe cyane no kuba yarabanje ku ntebe.

"Ole yakekaga ko ananiwe nyuma y’umukino wa Villarreal, bityo ahitamo kumushyiramo hakiri kare mu gice cya kabiri.

Ariko Cristiano yamubwiye ko azamubwira igihe atameze neza kandi ko ashaka gukina muri buri mukino wa shampiyona.

Yamubwiye kandi ko yaje hano gutwara ibikombe kandi ko United igomba gukinisha abakinnyi babo bakomeye mu mikino yose.”

Solskjaer yabanje Ronaldo ku ntebe y’abasimbura mu mukino baheruka gusura The Toffees, yizera ko uyu musore w’imyaka 36 yari akeneye ikiruhuko nyuma yo gukina umukino wose na Villarreal iminsi itatu mbere y’aho - anatsinda igitego ku munota wa 95.

Kutishima kwa Ron byagaragariye bose ubwo yasubiraga mu rwambariro umukino urangiye nyuma yo kunganya na Everton igitego 1-1.Muri uwo mukino yinjiye mu kibuga asimbuye Edinson Cavani ku munota wa 57.

Solskjaer w’imyaka 48,nyuma y’uriya mukino yagize ati: “Naganiriye na we [Ronaldo] mbere y’umukino,na nyuma y’umukino kandi yari yiteguye kuza mu kibuga igihe ahamagawe.

Ikibabaje ni uko iyo tutatsinze Cristiano atishima kandi iyo niyo mitekerereze uba ushaka kuri buri mukinnyi. Ibyo rwose nta kibazo kibirimo. ”