Print

Umusore yarumwe igutsina n’igifi cya Shark bimuviramo urupfu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2021 Yasuwe: 1652

Jose Ernestor da Silva, ufite imyaka 18, yarimo kogera hafi y’umucanga wa Piedade ku nkombe yo mu majyaruguru Brazil ubwo iki gifi cyamuteraga kikamuruma igitsina.

Amakuru avuga ko iki gifi cyariye uyu mwana nyuma y’uko abashinzwe umutekano bari bamusabye kogera hafi y’inkombe.

Mu mashusho yashyizwe hanze,yagaragaje abashinzwe ubuzima basimbukira mu mazi mu rwego rwo gutabara Jose.

Bamukuruye ku mucanga, aho yahumekaga bigoye umwe mu barinzi amufashe umutwe amubwira ngo "komeza guhumeka".

Abashinzwe umutekano barambitse Jose ku mucanga mbere yo kubona akaga gakomeye yahuye nako

Ikabutura y’iyi ngimbi yari yashwanyaguritse cyane ndetse yagaragaraga nk’uwapfuye ubwo yazanwaga ku mucanga.

Ikibabaje ni uko iyi ngimbi yapfuye ubwo yari mu nzira yerekeza ku bitaro.

Umuyobozi w’ibitaro bya Restauracao by’ahitwa Recife, Miguel Arcanjo, yavuze kuri aya mahano yo muri 2018 ati: “Yagezeyo nta ubwenge, afite igikomere kinini cyane, giteye ubwoba.

Nyuma yo kubagwa, byarangiye ahagana saa cyenda n’igice z’umugoroba, yajyanwe muri ICU.

“Yatakaje amaraso menshi ahabwa andi ariko yagize ikibazo cya hypovolemique arapfa.