Print

APR FC yigaragaje cyane mu mukino yanganyijemo na Etoile du Sahel

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2021 Yasuwe: 1747

Mu mukino wari ku rwego wo hejuru,APR FC y’abakinnyi bakiri bato yanganyije n’iki kigugu cyo muri Tunisia bituma akazi kaba kenshi mu mukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia.

Ku munota wa 3 w’umukino, Etoile Sportive du Sahel yakangaranyije benshi ubwo yabonaga igitego cya mbere gitsinzwe na Tayeb Meziane ku mupira Omborenga yananiwe gukura imbere y’izamu

APR FC yari ku rwego rwo hejuru benshi batayikekeraga,yahise itangira urugamba rwo gushaka uko yishyura iki gitego, irusha Etoile du Sahel karahava.

Ku munota wa 40, Djabel Manishimwe yishyuye igitego ku mupira yahawe na Jacques Tuyisenge,atera adahagaritse umupira uruhukira mu rushundura. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

Igice cya kabiri kigitangira,Étoile du Sahel yatsinze igitego cyanzwe ku munota wa 48 kubera koTaeb Meziani yakoreye umunyezamu ikosa mbere yo gutsinda umupira wari uvuye kuri coup franc.

APR FC yakoze impinduka za mbere ubwo Mugunga Yves yasimbura Mugisha Gilbert mu gihe Tuyisenge Jacques yavunitse,asimburwa na Nshuti Innocent ku munota wa 64.

APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ubwo Mugunga yambuye umupira Saddem Ben Aziza, arangije aramucenga mbere y’uko atera umupira wakuwemo na Ali Jemal mbere y’uko Niyomugabo Claude awusubizamo akawutera hejuru cyane.

Amakipe yombi yagerageje gushaka igitego cy’intsinzi ariko umukino urangira ari 1-1.Umukino wo kwishyura ni tariki ya 23 Ukwakira 2021 muri Tunisia.

Muri uyu mukino,abakinnyi bakiri bato nka Bonheur,Kwitonda Alain Baka na Ruboneka Jean Bosco,bigaragaje cyane.