Print

Rayon Sports yamaze gusinyisha Muhire Kevin na Chrismar yakuye muri Brazil

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2021 Yasuwe: 1776

Chrismar Malta Soares wakiniraga Varingha FC y’iwabo yashyize umukono ku masezerano amugira umukinnyi wa Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021.

Perezida wa Rayon Sports FC,Uwayezu Jean Fidèle, wayoboye umuhango wo gusinyisha uyu rutahizamu, yavuze ko iki gikorwa cyagenze neza ndetse uyu rutahizamu bamwitezeho gufasha iyi kipe mu bijyanye n’ubusatirizi.

Ati “Igikorwa cyo gusinyisha rutahizamu Soares waturutse mu gihugu cya Brazil cyagenze neza. Icyo gikorwa cyabaye mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe ya Rayon Sports cyane cyane kubaka ubusatirizi bwayo, tukaba rero twaramurambagije turamushima. Ubu tumaze gusinya amasezerano turizera ko azadufasha gutsinda no gutwara ibikombe.”

Uretse Varingha FC, andi makipe Chrismar Malta Soares yakiniye arimo SE Patrocinense, FF Sports, Trindade na União Suzano yakiniye imyaka ibiri kuva mu mwaka w’imikino wa 2013/14.

Uretse Chrismar Malta Soares wasinyishijwe nk’umukinnyi mushya, kuri uyu wa Gatandatu habaye n’igikorwa cyo kongerera amasezerano Muhire Kevin. Yashyize umukono kuri aya masezerano nyuma y’iminsi yari ishize agirana ibiganiro n’iyi kipe.

Muhire Kevin mu mwaka ushize w’imikino yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi abiri [muri shampiyona yakinwe hubahirizwa ingamba zikomeye zo kwirinda COVID-19], akaba yari yaranayikiniye imyaka ine mbere yo kwerekeza mu Misiri.

Mu bakinnyi bashya Rayon Sports iheruka kugura harimo umunyezamu Hategekimana Bonheur wavuye muri Espoir FC, Rharb Youssef na Ayoub Ait Lahssaine bavuye muri Raja Casablanca, Essombe Willy Onana, Souleyman Sanogo na Mitima Isaac.

Hari kandi Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed, Nsengiyumva Isaac na Mico Justin.




Muhire Kevin yongereye amasezerano muri Rayon Sports