Print

Perezida Kagame yibukije abayobozi ko kwiyoroshya ari ibintu bibongerera agaciro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2021 Yasuwe: 878

Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021,nibwo Perezida Kagame n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye iyi sabukuru y’uyu muryango washinzwe muri 1998.

Mu mpanuro ze,Perezida Kagame yagarutse ku ngingo Abanyarwanda bose bakwiriye gushyira imbere harimo ubumwe, umutekano n’iterambere ku buryo babihuriraho kandi buri wese akumva ko atibereyeho ahubwo abereyeho mugenzi we.

Perezida Kagame yavuze ko kwiyoroshya benshi babyumva nabi, bakumva ko ari ukwisuzuguza kandi ahubwo ariko kwihesha agaciro nyako.

Ati “Kwiyoroshya ntacyo bikwambura, ahubwo bikongerera imbaraga. Kwiyoroshya bitera imbaraga ntabwo bigutesha agaciro. Ariko iyo bidahari, icyo bivuze, uwo bitabonekaho, ni we witekereza gusa, ntabwo atekereza abandi.”

Abantu babona inyungu mu kwitekerezaho, yavuze ko ziba zitazamara igihe kandi ko zifite ibindi byinshi zangiza kuko hari abandi baba batakaje.

Ati “Abakuzengurutse niba bashonje bakabona wowe wishimye, ndetse bakabona urajugunya, bariya bantu bagucira urubanza. Urubanza baguciriye ntabwo ruhera ko rusohoka ngo ubibazwe ako kanya ariko amaherezo birakugaruka byanze bikunze. Iryo ni isomo nibwira ko abayobozi twajya duhora twiyibutsa.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rukirwana intambara imwe nubwo hari imirwano nyinshi rwanyuzemo rukazitsinda.

Ati: “Twarwanye imirwano myinshi, ndetse myinshi turayitsinda, ariko intambara yo ntirarangira. Intambara irangira ari uko ugeze ku ntego watekerezaga n’ubundi, ushaka kugeraho. Intego ni rwa Rwanda tuvuga ngo turashaka iterambere, tumaze kugera ku burumbuke. Uburumbuke ni ukubugeraho binyuze mu mpinduka, binyuze mu rugamba urwana umwaka ku wundi.”

Perezida Kagame yavuze ko ubumwe, iterambere n’umutekano arizo ntego eshatu zikwiriye kuranga abanyarwanda, bose ibyo bakora bagahora babizirikana.

Unity Club ni Umuryango washinzwe ku ya 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye. Ni Umuryango Ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye.