Print

Umwe mu bakinnyi ba Manchester United yanenze imitoreze ya Ole

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2021 Yasuwe: 2504

Ikipe ya Manchester United yongeye gutsindwa mu buryo bugayitse nyuma y’uko yari imaze kugeza imikino 29 idatsindirwa hanze.Kuri uyu wa Gatandatu yatsinzwe na Leicester City ibitego 4-2.

Amashitani atukura yatsinze imikino ibiri gusa mu mikino irindwi iheruka mu marushanwa yose.

Umukinnyi wo hagati Pogba, ufite imyaka 28, yagize ati: “Tumaze igihe kinini dukina imikino nk’iyi kandi ntitwakemuye ikibazo, twatsinzwe ibitego byoroshye, by’ubugoryi.

Abafana bagiye gusunika,tugiye gushyirwaho igitutu n’ibindi byose.Dukwiriye gukura no gukinana ubunararibonye n’ubwibone mu buryo bwiza.

Dukeneye kubona ikintu, tugomba guhindura.

Ubu tugomba gushaka urufunguzo rutuma dutsindwa imikino,kuko twari dukwiye gutsindwa. Birababaje.Tugomba gushaka imitekerereze ikwiye n’amayeri mashya y’umukino.”

Solskjaer yemeye ko yakoze amakosa yo gushyira mu kibuga Harry Maguire nyuma y’uko uyu kapiteni we akoze imyitozo rimwe nyuma y’imvune.

Ikosa rya Maguire ryatumye Leicester ibona igitego cya mbere cya Youri Tielemans cyari icyo kwishyura ishoti rikomeye ryatewe na Mason Greenwood.

Kugaruka kwa myugariro w’Ubwongereza ntibyashoboye kubuza United gutsindwa ibindi bitego bitatu bibabaje - harimo bibiri byaturutse ku mipira y’imiterekano.

Bwana Ole yagize ati: "Ni umukinnyi ukomeye kuri twe, ni kapiteni wacu.

Yakoranye umwete n’ukoresha imyitozo y’ingufu. Niba ibyo bitagenze neza - kandi rimwe na rimwe bibaho - kandi kuba twatsinzwe ibitego 4, birashoboka ko nafashe ibyemezo bike bidakwiriye. ”

Kimwe na Maguire, Pogba na Jadon Sancho nabo bari ku rwego rwo hasi gusa ikintu cyiza cyabonetse kuri United,nuko Marcus Rashford yagarutse mu kibuga akanatsinda igitego.

Ku wa gatatu, United izakina na Atalanta muri Champions League mbere y’uko icakirana n’abakeba bayo ba Liverpool kuri Old Trafford ku cyumweru gitaha.