Print

Impamvu ikomeye yatumye Miss Dorinema Queen yamburwa ikamba n’ubuyobozi bwa Miss Global Beauty Rwanda

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 October 2021 Yasuwe: 1431

Ku munsi w’ejo tariki ya 17 Ukwakira 2021 Embrace Africa itegura Miss Global Beauty Rwanda 2021, yasohoye itangazo rivuga ko yafashe icyemezo cyo kwambura ikamba Miss Dorinema Queen warufite ikamba rya Miss Glamour faces world Rwanda 2021, kubera ko “yitabiriye irindi rushanwa mu gihe agifite ikamba.”

Embrace Africa yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza y’iri rushanwa, igisonga cya mbere ari we uhita ufata iri kamba, akazaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga.

Abategura iri rushanwa kandi bahise batangaza ko Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere, ari we wahise uhabwa ikamba rya Miss Glamour faces world Rwanda 2021.

Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa mu Rwanda, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Dorinema Queen yari azi neza ko atemerewe kwitabira irindi rushanwa, mu gihe acyambaye ikamba.

Dorinema Queen yari ku rutonde rw’abakobwa 22 binjiye mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet ari kubera kuri missearth.inyarwanda.com bashaka guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu mukobwa yari kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa rizabera muri Vietnam, bivuze ko Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere ari we uzajyayo.