Print

Sandrine Isheja yibarutse umwana w’umuhungu

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 October 2021 Yasuwe: 1411

Amakuru dukesha ikinyamakuru hose.rw cya Kiss Fm, Sandrine Isheja yibarutse umwana w’umuhungu ubaye uwa kabiri mu muryango we na Kagame Peter. Aba bombi bakaba bari basanzwe bafitanye undi mwana nawe w’umuhungu kuri ubu ufite imyaka 4.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize umugabo we yaramutunguye, amusanga muri studio amushimira ko mu gihe cyose yari atwite yaranzwe n’imbaraga n’umurava mu kazi ke.

Abainyujije kuri konti ye ya Instagram ,Sandrine yashyize hanze amashusho ubwo umugabo we yamusangaga muri studio za 102.3 Kiss FM amutunguye maze amusanganiza indabo n’akabaruwa kanditseho ubutumwa buriho utugambo twiza. Nyuma yo gushira aya mashusho hanze Sandrine yayaherekesheje ubutumwa bugira buti “Thank you Love for the Surprise”.

View this post on Instagram

A post shared by Sandrine Isheja (@sandrineisheja)