Print

Ghana:Pasiteri yafashwe ari gusambana n’umuyoboke we bashyirwa ku karubanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 October 2021 Yasuwe: 4960

Pasiteri wo mu gihugu cya Ghana utavuzwe amazina,yafashwe asambana n’umugore wubatse bambaye ubusa, imbere ku gicaniro cy’itorero rye.

Muri videwo yagiye hanze yafashwe n’abainjiye muri uru rusengero,pasiteri yagaragaye ari inyuma y’umugore wambaye ubusa bari gusambana, ndetse bivugwa ko ari umuyoboke wo mu itorero rye.

Muri iyo videwo, pasiteri yari yitaye kuri iki gikorwa cyane ku buryo yibagiwe gukinga urugi, bituma abayoboke benshi b’itorero rye binjira batangira kumukubita.

Abantu babafatiye muri icyo gikorwa barabakubise cyane ndetse bakomeza kubafata amashusho.Uyu mupasiteri n’uyu mugore bo muri Ghana basabye imbabazi basezeranya kutazongera.

Nk’uko umwe mu bafata amashusho abitangaza,uyu mugore wasambanaga na pasiteri arubatse.