Print

Bruce Melodie yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi ukomeye wo muri Kenya[Video]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 19 October 2021 Yasuwe: 880

Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukoresha izina rya Bruce Melodie mu muziki, yasohoye indirimbo nshya ‘ SAWA SAWA’ yakoranye na Khaligraph Jones bakoreye mu gihugu cya Kenya, agaragaramo ababyinnyi b’abahanga.

Iyi indirimbo yari itegerejwe na benshi, ndetse amashusho yayo ni amashusho amaze gushimwa na benshi mu bamaze kuyireba, cyane ko uburyo ikoretse ari uburyo bugezweho muri Afurika bwitwa ’AMAPIANO’

Kandi n’indirimbo itangirana umudiho kuva igitangiye kugeza irangiye mu buryo ubona ko uwayitunganyije, Producer MadeBeats, yayikoranye ubuhanga ndetse yayitondeye kuko yize injyana neza.

‘Sawa Sawa igaragaramo ababyinnnyi b’abahanga mu buryo bugaragara kuko bajyana n’injyana, ndetse uburyo bitondeye amashusho n’aho yafatiwe ubona ko ari indirimbo yahenze uyu muhanzi.