Print

Liberia:Umusore watoraguye $50,000 akayasubiza nyirayo yahembwe bishimishije na Perezida Weah

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 October 2021 Yasuwe: 2046

Perezida Weah yahuye na Emmanuel Tolue ku wa mbere mu muhango wabereye mu murwa mukuru Monronvia, amuha amafaranga na buruse (bourse) yo kwiga.

Mu minsi ya vuba aha ishize, kubera igikorwa cye, uyu mumotari yahindutse intwari muri iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.

Yatoye ayo mafaranga azingiye mu kigapu cya plastike ayasubiza nyirayo Musu Yancy, nyuma yuko uyu agiye kuri radio agasaba uwayatoye kuyagarura.

Madamu Yancy yashimye ubunyangamugayo bw’uwo musore, amuha amafaranga y’ububonamaso n’ibicuruzwa, byose hamwe bifite agaciro kagera ku madolari y’Amerika hafi 1,500 (agera kuri miliyoni 1,5 mu mafaranga y’u Rwanda).

Perezida Weah yashimye Bwana Tolue kubera "imyitwarire myiza idasanzwe n’ubuturage bwiza" bitanga urugero rwiza ku rubyiruko.

Perezida Weah yasezeranyije guha icyubahiro uwo musore akamuhemba umudari wa mbere ukomeye muri Liberia - umudari w’indashyikirwa - kubera ubunyangamugayo bwe.

Uretse ibyo, Perezida Weah yanahaye uwo musore amadolari y’Amerika 10,000 (miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda) ndetse amuha na moto ebyiri nshya "kugira ngo ashobore kwiyubaka no kwiteza imbere mu buryo bw’amafaranga".

Bwana Tolue, wavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa karindwi akajya mu gukora ubucuruzi bwo gutwara abantu kuri moto, azanabona buruse yo kumwishyurira amashuri kugeza muri kaminuza.

BBC