Print

Umugore w’imyaka 50 yishwe azira kwiba inyanya 3

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 October 2021 Yasuwe: 1216

Umugore w’imyaka 50 w’ahitwa Chiradzulu mu gihugu cya Malawi,yishwe nyuma yo gukekwaho kwiba inyanya eshatu.

Nyuma yo kwicwa abamukubise batatu batawe muri yombi.Ibi byabereye mu mudugudu wa Mangani mu gihugu cya Malawi.

Serija Innocent Moses, ushinzwe itangazamakuru kuri sitasiyo ya Polisi ya Chiradzulu yatangaje ko nyakwigendera yitwa Maria Kamoto wo mu mudugudu wa Zalengera.

Abamugabyeho igitero ni Misho Sogole w’imyaka 36, ​​Ellen Mulamba w’imyaka 32 na Yohane Madeya w’imyaka 42 bo mu karere ka Chiradzulu.

Moses yatangaje ko raporo za Polisi zerekana ko Kamoto bivugwa ko yagiye mu busitani bwa Sogole kwiba inyanya zo guteka mu rugo.

Igihe yari mu busitani, yafashwe n’abantu batatu nyuma baza kumukubita ikintu ku mutwe arapfa. Abakekwaho icyaha bamusize yataye ubwenge.

Ariko nyuma yigihe gito, Kamoto yagaruye ubwenge asubira mu rugo.

Ku ya 17 Ukwakira, yajyanwe mu kigo nderabuzima cya Mbulumbuzi aho yoherejwe mu bitaro by’akarere ka Chiradzulu kugira ngo akomeze kwivuza.

Byatangajwe ko yapfuye ageze mu bitaro by’akarere ka Chiradzulu.

Ibisubizo bya muganga byagaragaje ko urupfu rwe rwatewe no gukomeretswa mu mutwe.

Ibi byatumye aba bantu batatu bakekwa batabwa muri yombi kandi bazitaba urukiko vuba kugira ngo biregure ku cyaha cy’ubwicanyi bakekwaho.