Print

Baturikanwe n’igisasu cyatezwe mu ntambara ya mbere y’isi ubwo bari mu kwezi kwa buki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 October 2021 Yasuwe: 1916

Uyu mugore n’umuryango we bari bagiye mu misozi ya Carpathian muri Ukraine mu kwezi kwa buki nyuma yo gushyingirwa na Norbert Varga,iwabo mu Bwongereza.

Uyu mugore yakomerekejwe n’iki gisasu mu gihe murumuna we n’inshuti ye bishwe n’iki gisasu cyo mu ntambara ya mbere y’isi yose cyaturikiye mu birori byo kwizihiza ukwezi kwa buki bagiye gukorera muri Ukraine.

Ibirori by’uyu umuryango byari byitabiriwe n’abantu 11 barimo n’inshuti - harimo n’abana babiri.Ubwo bari bateraniye hafi y’umuriro mu ishyambabari kuganira no kunywa icyayi nibwo iki gisasu cyaturitse.

Bikekwa ko iki gisasu cyaturitse bitewe n’umuriro iryo tsinda ryacanye hejuru yacyo rirangije urugendo.

Bwana Varga, ukora kuri radiyo akaba n’umufotozi ukomeye wabaga mu Bwongereza kuva mu 2018, yari amaze akanya avuye kuri uwo muriro agiye gutunganya kamera ye ngo afotore ariko yumva iki gisasu kiraturitse.

Yabwiye Daily Mail ati“Ubwo narimo gupakira ibikoresho byanjye, urusaku rw’iturika rwangije umutuzo. Nanyarukiye ku muriro byihuse, mpamagara izina rya Lidiia, "

Madamu Makarchu yarakomeretse bikabije, ibisigazwa by’iki gisasu bimwinjira mu maguru, amaboko, n’ijisho ry’ibumoso.

Murumuna we, Myroslav w’imyaka 29, n’undi mugabo bapfuye mu isaha n’igice,abaganga batarabasha kubageraho.

Madamu Makarchu, umucungamari wavukiye muri Ukraine wimukiye mu Bwongereza mu 2017, yasobanuye ko ibyabaye yumva bimeze “nk’umuntu wafashe urutare akarumujugunya mu maso.”

Bivugwa ko iki gisasu cyatezwe mu gitero cya Brusilov mu 1916, ubwo Abarusiya kurwanyaga Otirishiya-Hongiriya.

Madamu Makarchu aracyari mu bitaro ariko ubu yongeye kugenda. Azakenera kujya muri Hongiriya kwivuza amaso, nyuma azasubira mu Bwongereza.