Print

RDC:Minisitiri yatumijwe n’abadepite ngo asobanure uko ingabo z’u Rwanda zinjiye mu gihugu cyabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2021 Yasuwe: 848

Byitezwe ko asobanura "ingamba zafashwe ngo ibintu nk’ibyo bitazasubira nanone", nk’uko radio Virunga Business radio y’i Goma ivuga ko byatangajwe n’umwe mu badepite.

Kuwa mbere ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka zinjira muri territoire ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya ruguru, haduka imirwano n’ingabo za DR Congo.

Umuvugizi w’ingabo za DR Congo muri iyo ntara yabwiye BBC ko kompanyi y’ingabo z’u Rwanda yageze kuri 5Km uvuye ku mupaka.

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda ryo kuwa kabiri rivuga ko abasirikare barenze umupaka "batabigambiriye" bakagera muri metero nkeya bakurikiye abacuruza magendu "bari baketse ko bitwaje intwaro".

Iryo tangazo rivuga ko ingabo z’ibihugu byombi zikomeje umubano mwiza.

Gusa muri icyo gikorwa habaye imirwano yahuje ingabo za Congo n’izo zinjiye bituma abaturage bahunga, bongera kugaruka mu byabo ihosheje.

Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko ingabo z’u Rwanda zasubiye mu gihugu cyazo zimaze kubohoza babiri mu basirikare bazo bari bafashwe n’ingabo za Congo muri uko kurenga umupaka.

Iyo radio ivuga ko urwego ruhuriweho n’akarere rureba ibibazo by’umutekano n’amakimbirane ku mipaka (EJVM) rwemeje ko rwakiriye ibaruwa ya leta ya DR Congo irusaba gukora iperereza.

Mu mpera z’imyaka ya 1990 no mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21, u Rwanda rwohereje muri Congo ingabo inshuro ebyiri mu ntambara zahabaye.

BBC