Print

Umunyabigwi Jimmy Gatete yahuye n’abo bakoranye amateka mu Mavubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2021 Yasuwe: 2045

Umunyabigwi muri ruhago nyarwanda,Jimmy Gatete, yafotowe ari kumwe na mugenzi we Jimmy Mulisa, Eric Nshimiyimana bakinannye mu Mavubi yageze muri AFCON ya 2004.

Jimmy Gatete ufatwa nka Rutahizamu mwiza kurusha abandi u Rwanda rwagize,yavuye mu Rwanda nyuma yo kureka umupira benshi babura irengero rye.

Mu mafoto yashyizwe hanze na Jimmy Mulisa,Gatete yari kumwe na Eric Nshimiyimana nawe uri mu bakinnye muri CAN 2004 imwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye,Mutarambirwa Djabir, ndetse na Haruna Niyonzima nawe witangiye u Rwanda atizigamye ndetse akaba na kapiteni.

Jimmy Mulisa usigaye ari umutoza wungirije wa As Kigali yahuriye na Jimmy Gatete i Kinshasa aho AS Kigali yagiye gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Jimmy Mulisa yaherekeje aya mafoto ubutumwa bugira buti “Nta kintu kinejereje umutima nko kongera kubonana n’inshuti yanjye ya cyera.”

Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bagaragaje amarangamutima batewe no kongera kubona Jimmy Gatete watanze ibyishimo bisaze ku banyarwanda kuva muri 1998 kugeza muri 2005.