Print

Video y’umunsi : Umuhanzi The Ben yerekanye uko yatereye umukunzi we Ivi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 21 October 2021 Yasuwe: 2567

Akimara gushyiraho aya mashusho The Ben yanditse amagambo yuzuyemo amarangamutima menshi ubona ko yanyuzwe no kubona Miss Pamella yavuze ’YEGO’ ubwo yamutereraga ivi amusaba kuzamubera umugore. Muri ayo magambo yuzuyemo amarangamutima The Ben, yavuze ko ashobora kuba ari kurota kuko yumva bidasanzwe, yongeraho ko Pamella ariwe muntu agiye kugumana nawe ubuzima bwe bwose.

View this post on Instagram

A post shared by THE BEN (@theben3)

Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yagaragaje uko byari byifashe mu bwato mu gihe yambikaga impeta umukunzi we.

Ni ubwato bwarimo abantu banyuranye barimo Uwase Colombe usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Uwicyeza akaba yari yanamuherekeje ndetse n’inshuti uyu muryango wungukiye kuri iki kirwa.

The Ben wateye ivi mu bwato agasaba Miss Uwicyeza ko yazamubera umugore, agaragara mu byishimo byinshi nyuma yo kwemererwa n’uyu mukobwa bamaze igihe bakundana. Hari ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021.