Print

Umugore ufite ubwanwa bwinshi yahishuye impamvu itangaje ashaka ko bukura cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2021 Yasuwe: 1274

Umugore ufite ubwanwa bwinshi yavuze ko abagabo babumukundira cyane ndetse bahora bamusaba kumusohokana ku bwinshi.

Uyu mugore uzwi ku izina rya PeekabooPumpkin, yamenyekanye nyuma yo gutunganya ubwanwa bwe bwinshi yarangiza akabwereka isi.

Iki cyamamare ku mbuga nkoranyambaga gikomoka muri Amerika, gifite imyaka 36, ndetse abantu barenga ibihumbi 51.000 bamukurikira kuri TikTok,

Uyu mugore yavuze ko yifuza ko yakuza ubwanwa bwe bukaba bwinshi cyane bigatuma abagabo barushaho kumwirukaho.

PeekabooPumpkin afite konti ya OnlyFans aho yishyuza amadorari 12 ya Amerika buri kwezi (hafi £ 8.70) ku bashaka kureba amafoto ye ashotora abagabo

Yisobanuye kuri uru rubuga nk’umugore ufite ubwanwa kandi ubukunda.

Abakoresha TikTok batangajwe n’icyizere cye, umwe yemera ko benshi bahanganye no kwemera ko bafite ubwanwa.

PeekabooPumpkin yarashubije ati: "Mu by’ukuri byampaye akazi gakomeye kugira ngo ngere nemera ubwanwa bwanjye kandi ubu ndi ahantu heza cyane.

“Kari akazi gakomeye.”

Undi mufana yabajije ati: “Ikibazo nyacyo, kuki ufite umusatsi mu ijosi n’ubwanwa ariko ntubigire mu maso."

Yasubijee ati: “Niko bukura. Nifuzaga ko bwuzura ariko ntibyashoboka… niko bimeze. ”

Umufana umwe yamubwiye ati: “Nubwo ufite ubwanwa uracyari mwiza.”

Undi yongeyeho ati: “uri ingaragu? Sinigeze nkundana n’umugore ufite ubwanwa ariko ndabyifuza. ”

PeekabooPumpkin yamusubije ko yubatse neza.