Print

Umukinnyi w’iteramakofe yishe idubu ry’ibiro 600 ryishe inshuti ye nawe rigashaka kumwica

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2021 Yasuwe: 3022

Amakuru aravuga ko umukinnyi w’Iteramakofe ari hagati y’urupfu n’ubuzima nyuma yo kurwana no gutera icyuma idubu y’umukara yari imaze kwica inshuti ye.

Ilya Medvedev, ufite imyaka 23, yagerageje kwirwanaho nyuma yo kubona n’amaso ye urupfu rw’inshuti ye Vyacheslav ’Slava’ Dudnik w’imyaka 48, yishwe n’iyo dubu ubwo yari mu rugendo agiye kuroba ku ruzi rwa Irtysh mu Burusiya.

Amakuru avuga ko iyi nyamaswa yari yakaye yarumaguye uriya mugabo kugeza apfuye, mbere yo kugaba igitero kuri uyu muteramakofe wabigize umwuga.

Undi murobyi bari kumwe witwa Denis Chebotar, ufite imyaka 41, yari gutunganya ubwato bwabo ku nkombe z’umugezi muri icyo gihe, ubwo yumvaga urusaku n’akavuyo kavanze n’induru y’umuntu ataka cyane ati “Idubu!”

Yavuze ati: “Numvise induru. Baranguruye ijwi bati: ’idubu!’

"numva amasasu.Ngeze aho, mbona Slava yapfuye.”

Uyu mukinnyi w’iteramakofe witabiriye amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu, yabanje kugerageza kurasa iyi nyamaswa mu rwego rwo kwirwanaho.

Icyakora, iyi dubu nini yamusimbukiye imwambura imbunda mu ntoki, biba ngombwa ko “ayica akoresheje icyuma.”

Umwe mu bari aho, Chebotar yabisobanuye agira ati: "Yari afite umahirwe yo kurasa kabiri, akongera gushyira amasasu mu mbunda,hanyuma akongera kurasa andi masasu abiri."

“Isasu rya gatanu ntabwo ryinjiye mu cyumba cy’imbunda. Nta mwanya yari afite. ”

Amaze kwica mu buryo bw’igitangaza iyi dubu y’umukara, ishobora gupima ibiro 600, Chebotar yakururiye uyu muteramakofe “wari ukiri muzima” mu bwato amujyana mu bitaro byegereye aho.

Amakuru aturuka mu karere ka Uvatsky, Tyumen, avuga ko uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko ubu ari kwitabwaho cyane kubera ko yakomeretse bikabije ku mutwe no ku mubiri.

Hagati aho, abashinzwe iperereza batangiye kureba ku byabaye.



Uyu muteramakofe yicishije idubu ry’ibiro 600 icyuma