Print

"Kumva Fatakumavuta ni nko kurya Isamake, byose bigusaba Kujonjora"-Bruce Melody

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 22 October 2021 Yasuwe: 1442

VIDEO: BRUCE MELODY YAGERERANIJE FATAKUMAVUTA N’IFI Y’ISAMAKI

Nta minsi itatu irashira Umuhanzi Itahiwacu Bruce ashyize hanze indirimbo yise Sawa Sawa yafatanije n’umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Kenya witwa Khaligraph Jones indirimbo ikomeje gukundwa n’abatari bake yaba mu Rwanda no muri Africa muri rusange.

Hashize Amasaha make isohotse, Sengabo Bosco uzwi nka Fatakumavuta mu ruhando rw’imyidagaduro, yifashishije izo mbuga nkoranyambaga twavugaga haruguru, yerura ko iyo ndirimbo ya Melodie atari nziza kandi ko yanakoze amakosa yo kujya kureba Khaligraph muri Kenya nyamara ahubwo ari we wakabaye aza kumureba mu Rwanda.

Ni ibintu Bruce Melodie atakiriye neza kuko mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV yaje kumusubiza ko nta bushobozi na buke afite bwo gusesengura indirimbo ze.

Ati" Fatakumavuta ubundi asesengura indirimbo zange nkande? kuko icya mbere si Umuhanzi, (Aha uwaruyoboye ikiganiro yahise amwibutsa ko ari umunyamakuru), maze imyaka 10 mu muziki, we yari arihe? naho ibyo kujya kureba Khaligraph muri Kenya aho twahurira hose siwe ugena akazi kanjye nuko gakorwa".

Melodie yongeye kumugarukaho avuga ko hari ibyo avuga ugasanga nibyo, ariko nyamara hakaba n’ibindi avuga ukumva nta naho bihuriye n’ukuri aho yahise amugereranya ni Ifi y’isamake.

Ati" Ubundi Fatakumavuta ni nk’ifi,kuko iyo ugiye kuyirya ubanza kujonjoramo amahwa ngo atakwica, rero nibyo avuga byose mujye mubanza mujonjoremo ibizima"

Ihangana rya Fatakumafuta na Melodie rimaze iminsi rigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri za YouTube, ndetse Fatakumavuta ari muri bamwe batemera na gato ko uyu muhanzi yasinyiye Miliyali yo kwamamaza.

Abenshi mu bakurikiranira hafi uruganda rw’imyidagaduro mu rwanda bo babibonamo nkaho baba bari kwamamaza ibikorwa byabo dore ko nka Fatakumavuta ari hafi gushyira hanze Album y’indirimbo ze yise Fatalogy.

Ku rundi ruhande, Bruce Melodie afite indirimbo nshya hanze ndetse akaba ari no gutegura igitaramo aho azamurikira abakunzi be ibikorwa amaze kugeraho n’inzira yaciyemo mu muziki mu gihe kingana n’imyaka 10 awumazemo. icyo gitaramo giteganyijwe kuwa 6 Ugushyingo uyu mwaka.


Comments

Mugisha 22 October 2021

ntimukagereranye ibidahuye! ntabwo wahuza Melodie na Fatafata rwose ibyo ni nko kurisha umuceli amase, byatera umuntu kuruka