Print

Rayon Sports igiye kuba ikipe ya mbere igaruye abafana kuri stade kuri "Rayon Sports Day"

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2021 Yasuwe: 1473

Uyu mukino w’aya makipe ahangana cyane mu Rwanda, uzitabirwa n’abantu 8000 ndetse ni wo wa mbere w’umupira w’amaguru uzaba ubashije kwitabirwa n’abafana kuva muri Werurwe 2020.

Uyu munsi wateguwe na Rayon Sports, ni ku nshuro ya kabiri ugiye kuba nyuma ya “Rayon Sports Day” yabaye mu 2019 ubwo iyi kipe yatsindaga Gasogi United ibitego 3-1.

Uyu mukino uzaba ku Cyumweru saa cyenda kuri Stade Amahoro, uzitabirwa n’abafana 8000 nk’uko Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul,yabyemereye IGIHE.

Ati “Umukino uzitabirwa n’abafana 8000 bikingije COVID-19 kandi bafite ibisubizo bigaragaza ko batarwaye iki cyorezo..”

Kwinjira ni: 2000 FRW, 5000 FRW, 15000 FRW na 20,000 FRW no kuba warafashe inkingo ebyiri za COVID-19.

Abafana bashaka kureba uyu mukino bazerekana ko bipimishije Covid-19 bitarenze amasaha 48 kandi ko batayanduye.

Abafana baherukaga kwinjira ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere ya tariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga ko habonetse umurwayi wa mbere wa COVID-19.

Abahanzi bagera kuri 6 nibo bamaze kwemeza ko bazasusurutsa abafana ba Rayon Sports kuri ’Rayon Sports’ day tariki 24 Ukwakira 2021.

Ibi birori bizabera kuri Stade Amahoro guhera saa yine z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Queen Cha, Senderi, Khalifan na Symphony Band nibo kugeza ubu bamaze kwemeza ko bazasusurutsa abafana.

Uretse abahanzi bazasusurutsa Rayon Sports Day 2021,abafana bazaba bamurikiwe abakinnyi Rayon Sports izakoresha muri saison 2021-2022 ndetse na numéro bazambara.