Print

Babaze ingona bayisangana ibice by’umubiri w’umurobyi yariye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2021 Yasuwe: 1895

Umubiri w’umurobyi washimuswe na ba rushimusi akajugunywa mu nyanja basanze yariwe n’ingona nini cyane nyuma yo kuyica bakayibaga bakamusangamo.

Elias Araujo yaburiwe irengero nyuma yuko bivugwa ko yagabweho igitero n’abambuzi bo mu mazi barenga barindwi, bituma bamushakisha muri Amazone.

Ntabwo biramenyekana niba abagabye igitero barishe Elias bakajugunya umurambo we mu mazi cyangwa niba yaratewe n’iyi nyamaswa igihe yahungaga.

Uyu murobyi yarabuze kuva ku ya 16 Ukwakira mbere yuko abaturage baho basanga aribwa n’ingona y’umukaraku nkombe z’umugezi.

Aba babonye ingona nini irya ibisigazwa bye hafi ya Rio Negro muri komine ya Novo Airao muri leta ya Amazone yo muri Brazil.

Umuyobozi wa polisi yaho, Renato Simoes, yemeje ko umurambo wa Elias wabonetse, nk’uko amakuru abitangaza.

Ku wa gatanu,uyu mugabo yibasiwe n’abambuzi bo mu mazi ubwo yari hafi yayo hamwe n’inshuti ye Roberto Jose.

Ikinyamakuru cyo muri ako gace Port Tucuma cyatangaje ko Roberto Jose yashoboye guhungira mu ishyamba maze basanga ari muzima bukeye.

Bavuga ko "yari afite ubwoba" kandi "yahungabanye" ubwo yavumburwaga, mbere yo kujyanwa mu bitaro by’akarere ka Novo Airao hanyuma asezererwa nyuma y’iminsi ibiri.

Ishami rishinzwe kuzimya umuriro ryatangiye gushakisha Elias hamwe n’abaturage,amaherezo baza kumenya ko umurambo we wariwe n’ingona.

Iyi ngona yirabura yari mu nini cyane zisigaye ku isi,yarafashwe iricwa, mbere yo kuyisatura ngo barebe ko bashobora kubona bimwe mu bisigazwa by’uyu murobyi.

Iyi ni imwe mu ngona zo mu bwoko bufite amenyo yagenewe gufata ariko adahekenya umuhigo, bivuze ko igerageza kumenagura icyo ishaka kurya mbere yo kukimira.

Iyo irya ikintu kinini, ibika inyama zayo ku buryo zibora bihagije kugira ngo ibashe kukirya.

Ibice by’umubiri bya Elias byasigaye byoherejwe ku biro byitwa Coroner mu murwa mukuru w’ako gace, Manaus, kugira ngo bisesengurwe.

Kugeza ubu Polisi iri gukora iperereza ku kibazo cy’ibura ry’uyu murobyi.