Print

Ole Gunnar Solskjaer yavuze amagambo yuzuyemo gutinya cyane Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 October 2021 Yasuwe: 1560

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yemeje ko ikipe ye yaManchester United itari ku rwego rwa Liverpool bazacakirana ku cyumweru nubwo yarangije imbere yayo muri Premier League ishize.

Ku cyumweru, aya makipe abiri akomeye yo mu majyaruguru ashyira iburengerazuba bw’Ubwongereza azahurira ku kibuga Old Trafford.

United yabaye iya kabiri inyuma ya Manchester City yatwaye igikombe ariko kuri ubu Solskjaer yavuze ko batari ku rwego rwa Liverpool yabaye iya 3 ubushize.

Kuri uyu wa gatanu, Solskjaer yaganiriye n’abanyamakuru mbere ya saa sita ababwira ko bari inyuma y’iyi kipe ya Klopp.Yagize ati: ’Liverpool ni imwe mu makipe turi kugerageza gufata, nubwo shampiyona ishize twabaje imbere wenda kubera amahirwe make bagize n’imvune.

’Turabizi ko tugomba gukomeza gukora cyane kugira ngo tugere ku rwego bariko kuva mu myaka ine ishize.

’Bizadutwara byinshi kugira ngo tubashe gutsinda amakipe meza ku isi n’I Burayi na Liverpool nimwe muri yo.

’Ni imwe mu makipe turimo kwirukaho. Ibyo twakoze mu myaka ine ishize nibyo turi guharanira kugira ngo tubarengeho. Bagize ibihe bibi umwaka ushize ariko ubu basubiye mu byiza.

’Ntabwo twatwaye shampiyona mu myaka umunani ishize. Ushobora gusobanukirwa ukuntu Man City cyangwa Liverpool bafite ikipe nziza.

’Dufite abakinnyi bakeneye gukomeza gutera imbere no kwiteza imbere.’

Solskjaer yemeye ko ashobora kuzakina uyu mukino adafite umukinnyi Bruno Fernandes wavunitse mu mukino United iheruka gutsinda Atalanta bigoranye muri Champions League.

Uyu munya Norway yongeyeho ati: ’Dufite babiri cyangwa batatu bagize utuvune kandi ashobora kuba umwe muri bo.’