Print

Bruce Melodie yateye utwatsi kubavuze ko yaguze imodoka ku kayabo ka miliyoni 700

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 23 October 2021 Yasuwe: 1704

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, nibwo haje inkuru ivuga ko iki cyamamare muri muzika nyarwanda cyaherukaga gusinyira akayabo ka miliyari ko kwamamaza Kompanyi ya Food Bundle ko yatumijeho imodoka ihenze.

Amakuru yavuze ko uyu muhanzi Bruce Melodie, yatumijeho imodoka yo mu bwoko bwa Brubus igura amadorali ya Amerika ibihumbi 700, ni ukuvuga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ISIMBI Tv dukesha iyi nkuru , Bruce Melodie yahakanye aya makuru avuga ko atigeze atumizaho iyi modoka atazi n’aho byavuye.

Ati “Njye nta modoka naguze nta n’ibyo navuze, ntawambajije, ntabwo bakoze iperereza, nta nubwo yaje aho ntuye (…) njye nta modoka natumije nta n’ibyo navuze, iby’imodoka reka reka nta n’ibyo nigeze mvuga.”

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bakomeye bamaze no kubona agatubutse binyuze mu kwamamaza ndetse n’umuziki akora.


Comments

kcj 23 October 2021

Mbona abanyamakuru bacu barasaze