Print

"Biroroshye gutoza Lukaku kurusha Neymar Jr na Mbappe"-Tuchel

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 October 2021 Yasuwe: 1787

Tuchel w’imyaka 48, yamaze imyaka ibiri atoza Paris Saint-Germain,ayigeza ku mukino wa nyuma wa Champions League muri 2019, gusa atsindwa naBayern Munich i Lisbonne igitego 1-0

PSG yirukanye uyu mutoza w’Umudage mu Kuboza umwaka ushize, ahita yerekeza muri Chelsea ayifasha gutwara igikombe cya UEFA Champions League ndetse n’uyu mwaka iyoboye shampiyona y’Ubwongereza.

Ubwo yari mu kiganiro cyitwa ’Festival dello Sport’, yateguwe n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani La Gazzetta dello Sport, Tuchel yagaragaje itandukaniro riri hagati ya Chelsea, PSG no gutoza abakinnyi bakomeye.

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyasohoye uduce tumwe two mu kiganiro cyose kizasohoka mu kinyamakuru cyabo ’Sportsweek’, aho uyu mudage yagereranije Lukaku n’abakinnyi bakomeye ba PSG, Neymar na Mbappe.

Yagize ati: "Biroroshye gutoza Lukaku kurusha Neymar cyangwa Mbappe."

Ku itandukaniro riri hagati ya Chelsea na PSG, Tuchel yavuze ko yari akeneye gukoresha ubuhanga budasanzwe muri diplomasi igihe yari i Paris.

Ati: "Ni amakipe abiri atandukanye rwose ku bijyanye n’imikinire n’imiyoborere."

’Muri PSG, nari meze nka Minisitiri wa Siporo. Nagombaga no kwita ku miryango n’inshuti z’abakinnyi.

’Muri Chelsea, nkora neza kandi ntuje.’

Ikipe ya The Blues kuri ubu yicaye ku mwanya wa mbere muri Premier League nyuma y’imikino umunani, irusha amanota 2 mukeba wayo Manchester City.