Print

Colombia: Umucuruzi w’ibiyobyabwenge wa mbere washakishwaga cyane yafashwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2021 Yasuwe: 1234

Umucuruzi w’ibiyobyabwenge washakishwaga cyane muri Colombia wari unakuriye igico cya mbere kinini cy’abagizi ba nabi mu gihugu yafashwe.

Dairo Antonio Úsuga, uzwi cyane ku izina rya Otoniel, yafashwe ku wa gatandatu nyuma y’igikorwa gihuriweho n’igisirikare kirwanira ku butaka, igisirikare kirwanira mu kirere hamwe na polisi.

Leta ya Colombia yari yarashyizeho igihembo cy’amadolari y’Amerika 800,000 (miliyoni 813 mu mafaranga y’u Rwanda) ku muntu wese watanga amakuru y’aho aherereye, mu gihe Amerika yo yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari (miliyari 5 mu mafaranga y’u Rwanda) ku wayiha amakuru nk’ayo.

Mu butumwa bwa videwo bwanyuze kuri televiziyo, Perezida wa Colombia Iván Duque yashimye ifatwa rya Otoniel.

Yagize ati: "Uku ni ko gushegesha ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kwa mbere gukomeye kubayeho mu gihugu cyacu muri iki kinyejana. Uku gushegesha kwagereranywa gusa n’irangira rya Pablo Escobar mu myaka ya 1990".

Otoniel yafatiwe aho yari yihishe mu cyaro mu ntara ya Antioquia mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Colombia, hafi y’umupaka na Panama. Mu gihe andi makuru yuko icyo gikorwa cyagenze agikomeje kujya ahagaragara, Perezida yavuze ko umupolisi umwe yacyiciwemo.

Igisirikare cya Colombia nyuma cyatangaje ifoto igaragaza abasirikare bacyo bacunze Otoniel wambitswe amapingu.

Mu myaka ya vuba aha ishize, hagiye habaho ibikorwa byinshi birimo abasirikare babarirwa mu bihumbi byo kugerageza gufata uwo mugabo w’imyaka 50. Ariko kugeza ubu nta gikorwa na kimwe muri byo cyari cyarashoboye kumufata.

Otoniel yabaye umukuru w’igico Gulf Clan, mbere cyari kizwi nka Úsuga Clan, nyuma yuko uwari usanzwe ari umukuru wacyo - umuvandimwe we - yishwe na polisi mu gitero yamugabyeho mu munsi mukuru ubanziriza intangiriro y’umwaka (ubunani), ubu hashize imyaka hafi 10.

Inzego z’umutekano za Colombia zavuze ko icyo gico ari cyo cya mbere gikomeye cy’abagizi ba nabi muri icyo gihugu, mu gihe Amerika yo ivuga ko "gifite intwaro ziremereye [kandi] kirangwa n’urugomo rwinshi cyane".

Icyo gico - gikorera mu ntara nyinshi kikanagira abo gikorana na bo benshi mu mahanga - gikora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubucuruzi bwa magendu bw’abantu, gucukura zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ubwambuzi.

Byemezwa ko gifite abanyamuryango bagera hafi ku 1,800 bitwaje intwaro, ahanini bakurwa mu matsinda y’ubuhezanguni y’abitwara gisirikare. Abanyamuryango bamwe b’iki gico bagiye bafatirwa mu bihugu nka Argentina, Brazil, Honduras, Peru na Espagne.

Iki gico kigenzura myinshi mu mihanda ikoreshwa muri magendu y’ibiyobyabwenge biva muri Colombia bijya muri Amerika ndetse n’ahandi kure nko mu Burusiya.

Ariko leta ya Colombia yemeza ko mu myaka ya vuba aha ishize yishe benshi mu bagize icyo gico, bituma benshi mu bakuru bacyo bihisha mu turere twa kure mu ishyamba.

Otoniel ubu agiye kuregwa ibyaha bitandukanye birimo kohereza imizigo ya cocaine muri Amerika, kwica abapolisi ndetse no gukoresha abana muri icyo gico.

Mu 2009 yashyiriweho ibirego muri Amerika, kandi ashobora koherezwa muri icyo gihugu, bishobora gutuma bizageraho akagaragara mu rukiko rw’i New York.

BBC