Print

Hatangajwe amagambo akomeye Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be bakigaranzura Atalanta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2021 Yasuwe: 1769

Ibitego bya Mario Pasalic na Merih Demiral byafashije Atalanta kuyobora umukino wo kuwa Gatatu ariko igice cya mbere kirangiye Cristiano Ronaldo na Bruno Fernandes bahise basaba bagenzi babo n’umutoza gukora impinduka.

Nyuma y’aho ikipe ye yari itsinze imikino ibiri gusa mu mikino irindwi yaherukaga gukina, ndetse no kuba umukino wa Atalanta wari utangiye kumuca mu myanya y’intoki,umutoza Solskjaer yari afite igitutu cyinshi.

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu,uyu mutoza yabonye ukuboko kumufasha,ubwo abakinnyi be bakuru bamufashaga kugaruka mu mukino mu gice cya kabiri batsinda Atalanta yari yabanje kubinjiza 2-0 mu gice cya mbere.

Nk’uko ikinyamakuru The Sun kibitangaza ngo urwambariro rwa United rwarimo amatsinda y’abakinnyi batongana igice cya mbere cya mbere cy’uriya mukino kikirangira hanyuma Solskjaer agerageza guturisha ibintu.

Bivugwa ko Ronaldo ari we wafashe inshingano abaganiriza uko umutoza w’icyamamare wa United,Alex Sir Ferguson yabigenzaga iyo babaga batsinzwe gutyo.

Bivugwa ko Ronaldo mu ijambo yahaye ikipe yose yababwiye ko uko batsinzwe ari ibintu ’’ bidakwiriye ’.

Bivugwa ko uyu mukinnyi ukomeye yabajije bagenzi be bakinana ba United ati ’Ntabwo soni mufite?’ Kandi ngo yababwiye ko imikinire yabo iri hasi cyane ugereranyije nibyo abafana bari babitezeho.

Nyuma y’aya magambo, Ronaldo yahise aburira ikipe ya United ko nibatabasha kugaruka mu mukino, bashobora kwisanga bavuye muri Champions League.

Solskjaer yahise yunganira Ronaldo ashimangira ko ikipe ye ishobora gutsinda umukino baramutse babonye igitego cya mbere nyuma y’ikiruhuko.

Mbere yo gusubira mu kibuga nubwo, ikinyamakuru The Sun kivuga ko Fernandes yasabye Solskjaer guhindura amayeri y’umukino.

Fernandes yashyizwe inyuma ya ba rutahizamu mu gihe Solskjaer yahinduye akina 4-2-3-1 kugira ngo yigaranzureGian Piero Gasperini.

Umukino waje guhinduka mu gice cya kabiri,United itsinda uyu mukino ku bitego 3-2,ibifashijwemo na Rashford,Maguire na Cristiano Ronaldo.