Print

Confy yatunguranye, Element ahigika abarimo Clement na Madebeat,Uko ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 byagenze- VIDEO

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 24 October 2021 Yasuwe: 952

UDUSHYA TUDASANZWE TWABAYE MU GUTANGA KISS SUMMER WARDS

Mu bahataniraga ibihembo bari bibumbiye mu matsinda ane ariyo, Umuhanzi wahize abandi mu mpeshyi ya 2021, Indirimbo yakunzwe kurusha izindi mu mpeshyi ya 2021, Utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi wahize abandi mu mpeshyi ya 2021, n’umuhanzi mushya wigaragaje cyane kurusha abandi mu mpeshyi ya 2021.

Ikirenze kuri ibi,hatanzwe kandi igihembo cy’umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu muziki nyarwanda gusa iki kiciro ntabahatanaga bigeze bagaragazwa.

Ni ibihembo mu byukuri byitabiriwe n’abantu baringaniye dore ko ari nacyo kirori gihuza abantu benshi cyari kibaye bwa mbere nyuma y’uko ibitaramo bisubukuwe kubera Covid-19.

Uretse gutanga ibihembo, muri iki gitaramo, habayemo gutambuka kuri tapi itukura, kuririmba ku bahanzi bamwe na bamwe, gufata amafoto n’ibyamamare n’ibindi bitandukanye.

Umuhango nyirizina waje gutangira bahera kukiciro cy’umuhanzi ukizamuka wigaragaje kurusha abandi. muri iki kiciro abahatanaga bari:
Confy
Papa cyangwe
Vestine na Dorcas
Niyo Bosco
Symphony Band

Muri iki kiciro Confy yaje kwegukana intsinzi asa n’utunguranye kuko muri salle yose iyo wabazaga uwo bakeka ko yakwegukana iki gikombe abenshi bahurizaga kuri Niyo Bosco ataba we akaba Papa cyangwe, gusa birangira Umuhanzi Confy wakunzwe mu ndirimbo zirimo Igikwe, Joana n’izindi acyegukanye.

IJAMBO COMFY YAVUZE AMAZE KWEGUKANA IGIHEMBO

Ikiciro cyari gitahiwe cyari uguhemba umwe mu batunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio Producers) wahize abandi. mu bahatanaga harimo:
Element (Eleee)
Bob prod
Madebeat
Clement
Ayoo Rash

Muri iki kiciro byo byasaga naho ari urucabana kuko n’umwaka washize abenshi batunguwe no kubona Element adatwaye iki gihembo. Kuri iyi nshuro siko byagenze ahubwo Element yaje guhigika abarimo Clement (Kina Music), Madebeat na Bob Prod yegukana iki gihembo.
IJAMBO ELEMENT YAVUZE AMAZE GUTWARA IGIKOMBE

Ikiciro cyari gikurikiyeho cyari icy’indirimbo yakunzwe kurusha izindi mu mpeshyi y’uyu mwaka. indirimbo zahatanaga zari:

My Vow ya Meddy
Katapilla ya Bruce Melody
Away ya Alier Wayz na Juno
Igikwe ya Gabiro na Comfy
Amata ya Phil Peter na Social Mula

Muri iki kiciro indirimbo ya Meddy yise My Vow niyo yaje guhigika izindi zose dore ko iyi ari n’imwe mu ndirimbo zaciye uduhigo dutandukanye mu muziki nyarwanda turimo no kuba indirimbo yarebwe cyane n’abantu benshi mu gihe gito mu mateka y’umuziki nyarwanda. Meddy utari uri mu Rwanda yavuze ko yishimye kandi ashimira n’abakunzi be ko bakomeje gukunda ibyo akora.

IJAMBO RYA MEDDY NYUMA YO KWEGUKANA IGIKOMBE

Ikiciro twavuga ko cyari imbaturamugabo kandi gitegerejwe na benshi cyari ikiciro cy’Umuhanzi wahigitse abandi bose bo mu Rwanda mu mpeshyi ya 2021.

Gusa mbere y’uko uyu mwanya ugera, habanje gutangwa igihembo cy’umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa (Liftime Achievment Awards) igihembo cyaje kugenerwa Nyakwigendera Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly witabye Imana mu ntangiriro zuku kwezi azize Methanol nkuko urwego rubifitiye ububasha rwabitangaje.

Iki gihembo cya Nyakwigendera cyaje kwakirwa na bamwe mu bo babanye cyane aribo Bull Dogg na Fireman banabanye mu itsinda rya Tuff Gang.


Bull Dogg na FireMan nibo bakiriye igihembo cya Nyakwigendera Jay

Igihe cyaje Kugera umwanya wari utegerejwe na benshi uragera, amatsiko yari menshi bitewe nuko abahanzi bahataniraga igihembo cy’umuhanzi w’umwaka bose bigaragaje ku buryo buhambaye kandi bagakundwa bidasanzwe. muri bo harimo:
Juno Kizigenza
Meddy
Bruce Melodie
Social Mula
Butera Knowless

Mu buryo butatunguranye Bruce Melodie yaje kongera kwisubiza iki gihembo yaherukaga umwaka ushize, ahita anaba umuhanzi wa mbere utwaye Kiss Summer Awards inshuro 3 yikurikiranya nk’umuhanzi w’umwaka.

Mu ijambo rye Bruce yeruye ko iki gihembo nubwo agihawe cyari gikwiriye Juno Kizigenza. Ati" Ndumva nagiha Juno".
IJAMBO RYA MELODY AVUGA KURI JUNO KIZIGENZA

Amafoto @Igihe