Print

Kenya: Byinshi ku mwana w’imyaka 13 wafashije nyina kwambuka Victoria agiye kubyara agahabwa umudali w’ubutwari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 October 2021 Yasuwe: 3220

Aoko abigiranye ubutwari yamenye ko nyina ari ku bise saa cyenda z’ijoro maze ahagurutsa mama we wari uri ku nda,amwambutsa ikiyaga cya Victoria amugeza ku bitaro aho yabyariye umwana wumuhungu .

Ku munsi w’intwari muri Kenya uzwi nka Mashujaa Day " wabaye kuwa 3 w’iki cyumweru, uyu mwana yahawe umudali w’ishimwe nk’intangarugero mu butwari.

Uyu mukobwa ukomoka mu ntara ya Busia yavuze uko yafashe icyemezo cyo gutinyuka kujyana nyina wari utwite cyane mu bitaro hakurya y’ikiyaga cya Victoria mu masaha ya nijoro.

Aoko avuga ko yishimiye kuba yaratoranijwe nk’intwari ikiri nto muri Mashujaa y’uyu mwaka kandi ko ategereje guhura na Perezida Uhuru Kenyatta ku giti cye.

Mu kiganiro na The Star mu birori byo kwizihiza Mashujaa Day yabereye muri stade ya Wang’uru i Kirinyaga, uyu mukobwa wiga mu mwaka wa 8 muri Kenya yavuze ko atashoboraga kureba nyina ngo apfa kubera kubura ubufasha.

Yagize ati"Itariki yo kubyara kwa mama yari yegereje kandi sinari nzi uko namufasha njyenyine. Nagize umurava ndamutegura ... hanyuma mujyana mu bwato nitonze.Twanyuze mu kiyaga cyari cyuzuyemo imiraba.

"Bwari bwo bwa mbere ntwaye ubwato kandi nishimiye ko byagenze neza."

Aoko avuga ko ku bw’amahirwe yagereye ku bitaro igihe kandi nyina yashoboye kubyara neza binyuze ku gikorwa cye cy’ubutwari.

Aoko avuga ko impano nziza yahaye nyina na murumuna we w’amezi ane ubu, ari igikorwa cy’ubutwari cyo kurokora ubuzima bwabo.

Agira ati: "Mama ni muzima kandi kubona musaza wanjye buri munsi bimurikira umutima wanjye. Ntabwo abana benshi bo mu kigero cyanjye bari gufata icyemezo cyo gutinyuka nka kiriya."

Aoko avuga ko yishimiye kuba yaratoranyijwe nk’intwari ikiri nto muri Mashujaa Day y’uyu mwaka kandi ko ategereje guhura na Perezida Uhuru Kenyatta ku giti cye.