Print

Perezida wa njyanama y’akarere ka Rubavu aranenga komite nyobozi icyuye igihe

Yanditwe na: 25 October 2021 Yasuwe: 735

Perezida wa njyanama y’akarere ka Rubavu aranenga komite nyobozi icyuye igihe kubwo kuba hari ibibazo bimwe na bimwe by’abaturage bitakemutse . byagiye bigaragara ko umuturage yandikira ubuyobozi hagashira imyaka itanu atarasubizwa.

Perezida wa njyanama y’akarere ka Rubavu yagize ati:”Twifuza ko abazaza bagira icyo bahindura kuko ababanje bose bamara igihe ku buyobozi ariko ntihagire icyo bahindura ku bibazo biba bihari, ubu rero turifuza ko abazaza bajya bafata akanya bagasubiriza abaturage ku gihe kandi bakagerageza kugera ku baturage bakabasura mu ngo zabo igihe bafataga kugira ngo ikibazo cyabo kigere ku bayobozi kikagabanuka, niyo byaba ngombwa ko ikibazo kidakemuka ariko umuturage agasigara afite icyizere cyuko ikibazo cye hari aho kiri kandi kiri kwigwaho cyangwa se akaba azi ko kidakunda.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko:”Mu ikoranabuhanga mu mitangire ya serivise mu mumaro w’ikoranabuhanga urabizi irembo nka platform itanga serivise muri iyi manda nibwo yashyizweho ikaba ikinanozwa kugira ngo yaguke ikore serivise nyinshi ; hari serivise z’irangamimerere zitangwa, kwandikira abana bavutse kwa muganga ibyo byose ni serivise twishimira nanone haracyari ibibazo mu mitangire ya serivise zitagenze neza cyane cyane mu byo abaturage bakenera mu bijyanye n’ubutaka bwabo; birimo ibyangombwa byo kubaka ku butaka bwabo; gusana amazu yabo haracyarimo ikibazo bisaba gushyiramo imbaraga cyane,.







Alfred NTAKIRUTIMANA//Umuryango.rw