Print

Inteko y’Umuco yashimiye Filime z’Abanyarwanda zahesheje ishama u Rwanda muri FESPACO

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 October 2021 Yasuwe: 656

Izi filime zari muri 239 zakozwe n’Abanyafurika zari zihatanye mu byiciro bitandukanye.

Ibi bihembo bya sinema byatanzwe mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso.

Iri serukiramuco ryari rihatanyemo Abanyarwanda batatu barimo Kantarama Gahigiri, Fafin Allaih na Mutiganda wa Nkunda wagize uruhare mu kwandika Filime nka City Maid na Seburikoko.

Mu butumwa Inteko y’Umuco yanyujije kuri konti ya Twitter, mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, yavuze ko ‘ishima Abanyarwanda batatu bahesheje ishema u Rwanda batsindira ibihembo mu iserukiramuco Mpuzamahanga rya filime, Fespaco.”

Bati “Mwakoze kwimana u Rwanda mu mahanga.”

Intekoy'Umuco irashima Abanyarwanda batatu bahesheje ishema u Rwanda batsindira ibihembo mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Firimi @fespacoofficiel 2021 ryabaga ku nshuro ya 27. Turashimira by'umwihariko @Mutiganda wa Nkunda ku bwa firimi ye "Nameless" yahize izindi ...1/3 pic.twitter.com/LAY8TrfJMo

— Inteko y'Umuco | Rwanda Cultural Heritage Academy (@IntekoyUmuco) October 24, 2021

Mutiganda wa Nkunda yegukanye igihembo cya filime ifite inkuru nziza (Best script) mu cyiciro ‘Feature filim Competition’ abicyesha filime ye yise ‘Nameless’ cyangwa se ‘Les Anonymes’ mu gifaransa. Iyi filime ya Mutiganda wa Nkunda irimo abakinnyi nka Yves Kijyana na Colombe Mukeshimana.

Umunyarwandakazi Kantarama yegukenye igihembo cyiswe ‘Paulin d’Or’, ari nacyo nyamukuru mu cyiciro cya filime ngufi (short film documentary).

Yegukanye iki gihembo abicyesha filime ‘Ethereality’ yakiniwe mu Busuwisi ahitwa Winterthur.

Alliah Fafin ni undi wegukanye igihembo cyiswe ‘Poulin d’argent’, kikaba igihembo cya kabiri mu cyiciro cya filime ngufi (short film fiction).

Igihembo nyamukuru muri iri serukiramuco cya Étalon de Yennenga cyahawe Khadar Ahmed wo muri Somalia, abicyesha filime yise ‘The Gravedigger’s Wife’ yanditse akanayobora.

Uyu mugore w’imyaka 40 y’amavuko ntiyari mu muhango wo gutanga ibi bihembo. Yahigitse abatunganya filime bo mu bihugu 15 bari bahataniye iki gihembo. Filime yegukana igihembo l’Étalon de Yennenga ihabwa igihembo kingana n’asaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu 2019, iki gihembo cyegukanywe n’Umunyarwanda Joël Karekezi abicyesha filime ye yise “Mercy of Jungle” mu birori byanitabiriwe na Perezida Paul Kagame. Icyo gihe u Rwanda rwahawe umwihariko nk’ikigihugu cyarimo nk’umushyitsi w’imena.

Fespaco ni iserukiramuro rikomeye kurenza andi maserukiramuco abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972.


Filime ‘Nameless’ ya Mutiganda wa Nkunda yegukanye igihembo cya ’Best Script’ muri FESPACO Filime ya Kantarama Gahigiri yegukanye igihembo ‘Poulin d’or’ nka filime mpamo ngufi