Print

Rulindo:Umugore waherukaga kwishinganisha mu buyobozi yatwikishijwe lisansi bimuviramo urupfu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 October 2021 Yasuwe: 2045

Umugore witwa Mukagatare Clementine w’imyaka 45 wo mu Murenge wa Shyorongi, Akagari ka Rutonde, Umudugudu wa Nyabyondo mu Karere ka Rulindo yasagariwe n’umuntu utaramenyekana amusukaho lisansi, amucaniraho ikibiriti arashya cyane bimuviramo urupfu.

Uyu mubyeyi w’abana batatu, wo mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo yapfuye mu cyumweru gishize nyuma yo kumenwaho lisansi n’umuntu utatangajwe yarangiza akamutwika.

Nkuko amakuru dukesha Umuseke abitangaza,ibi byabaye ku wa 20 Ukwakira, 2021 ubwo uyu mugore yari hafi y’inzu ye aterwa n’uwo muntu maze amusukaho lisansi anamucaniraho ikibiriti.

Abaturanyi ba nyakwigedera ndetse na bamwe mu bagize umuryango we bavuze ko yari yarigeze guhohoterwa ubwo yasambanyirizwaga umwana ndetse agakomeza gutotezwa ariko ntiyahabwa ubutabera.

Icyo gihe yagejeje ikibazo cye mu buyobozi ndetse aranishinganisha, ariko bamwe mu bari batawe muri yombi baza kurekurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, yabwiye UMUSEKE ko ubwo bugizi bwa nabi bwo kwica umuntu atwitswe ari ubwa mbere bubaye ariko agahakana ko habayeho uburangare kuko ibyabaga byose byashyikirizwaga Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B.Thierry, yatangaje ko abantu batatu baturanye na nyakwigendera bakekwaho kubigiramo uruhare bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Iperereza ryahise ritangira hafatwa abantu batatu. Abo bakaba ari bo bakekwa kuba baratwitse Mukagatare Clemetine bishingiye ku makimbirane bari bafitanye.”

Abagize uyu muryango barasaba ko bahabwa umurambo wa Nyakwigendera ugahita ushyingurwa ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwo rugatangaza ko hagikorwa iperereza.

Aba kandi barasaba ko bahabwa umutekano nyuma y’ibyabaye kuri umwe mu bagize umuryango wabo kuko batewe ubwoba na byo.