Print

Sobanukirwa akamaro gakomeye k’igishishwa cy’umuneke utari uzi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 25 October 2021 Yasuwe: 2293

Iminkanyari yo mu maso ibaho mu gihe cy’ubuzima bw’abantu, mu gihe uruhu rwatakaje ubutoto, rugahinduka nk’urudasanzwe, rugatemba kandi rugatakaza ugukomera

Nubwo rimwe na rimwe, gusaza k’uruhu hamwe n’iminkanyari bishobora kubaho mu buryo busanzwe, nabyo bivuka biturutse ku myitwarire y’ubuzima nko kunywa itabi, ntabwo bigushimisha, kandi mu gihe hariho byinshi mu ma farumasi byagufasha nk’amavuta, hamwe n’uburyo bundi bw’ubwiza bwo gukemura iki kibazo, umuti wo mu rugo usanzwe kandi udafite ingaruka ni igitekerezo cyiza.

Umuti woroshye gukorwa wo mu rugo ugizwe n’ibintu karemano burigihe n’uburyo bwiza bwo gukoresha ku ruhu kuko n’ibisanzwe / nta miti kandi nta n’ubwo bigira ingaruka mbi.

Igishishwa cy’umuneke kiroroshye gukoresha ku ruhu kugirango ukureho ibiheri n’inkovu zabyo, bigasiga uruhu rusukuye kandi rudafite inenge kandi bikorwa muburyo bworoshye cyane. Icyo ukeneye gusa ni igishishwa cy’umuneke ukajya ugisigaho.

Icyitonderwa: Koresha gusa ibishishwa by’imineke igishya.itarasa n’iyaboze.

Refe:.pinterest.com