Print

Rusizi: Imvura yatwaye ibisenge by’inzu 3 zirarwamo n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 October 2021 Yasuwe: 603

Imvura iguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere isize itwaye ibisenge by’inzu 3 abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi babagamo ubu bakaba baraye bashakisha aho kuryama,icyakora by’amahire, nta wahasize ubuzima.

Iyi mvura yari ifite ubukana ku buryo bikekwa ko yaba yangije n’ibindi byinshi hirya no hino mu gihugu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi,Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyagaragaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2021, mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru hazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 140 na 180.