Print

"Isaro risusurutsa Umutima wanjye"-Mu magambo yuzuye imitoma Riderman yifurije isabukuru nziza umugore we

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 26 October 2021 Yasuwe: 552


Umunsi w’amateka kuri Riderman n’Umuryango we

Kuwa 26 Ukwakira 2021 imyaka irenze Itandatu babana, n’amagambo yuzuye Imitoma, Riderman kuri uyu munsi yifurije umugore we isabukuru nziza yamavuko yongera kumwibutsa ko ari Isaro risusurutsa umutima we kandi ko ari n’"Isaro nambara nkaberwa bitagombye imyambaro n’indi mirimbo."

Ati"K’umunsi nk’uyu nibwo isaro risurusutsa umutima wanjye ryageze ku isi. Isaro nambara nkaberwa bitagombye imyambaro n’indi mirimbo. Inshuti, umuvandimwe,umufasha, umujyanama, umubyeyi, akaba n’umuntu w’umutima utagira uko usa. Ramba kandi Randa wowe umutima wanjye wambitse ikamba, komeza usangize isi urumuri rwawe.@nadiafaridishmael Turahirwa kukugira. Kagire Imana kandi kagire u Rwanda ❤".

View this post on Instagram

A post shared by Gatsinzi Emery (@ridermanriderzo)


Riderman yateye Imitoma Umugore we ku isabukuru ye y’Amavuko.

Agasaro Nadia Farid Ishmael wigeze no kuba Miss Mount Kenya 2015