Print

Uganda: Ikindi gisasu cyaturikiye muri Bisi yerekezaga hanze ya Kampala

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2021 Yasuwe: 1164

Igipolisi cya Uganda kirimo gukora iperereza ku gisasu cyaturikiye muri bisi ndende cyahitanye umuntu umwe ku wa mbere, kikaba ari icya kabiri cyahitanye abantu mu masaha atarenze 48 muri iki gihugu cya Afurika y’Iburasirazuba.

Bisi yavaga mu murwa mukuru, Kampala, yerekeza mu burengerazuba bwa Uganda.

Icyateye icyo gisasu nticyamenyekanye. Polisi yavuze mu itangazo yashyize hanze ko bohereje impuguke mu bisasu aho byabereye muri Uganda rwagati.

Ku ikubitiro, abapolisi bari bavuze ko abantu babiri bari muri bisi bishwe ariko nyuma bavuga ko habaye urupfu rumwe, badasobanuye uku kwisubiraho.

Ntibigeze bavuga abakomeretse, ariko Croix-Rouge yohereje ambilansi, yavuze ko byibuze umuntu umwe yakomeretse ku kuguru.

Ku wa gatandatu, igisasu cyaturikiye muri Restora mu nkengero za Kampala zibamo abantu benshi. Umutwe wa Leta ya Kisilamu [IS] wavuze ko ari wo nyirabayazana w’icyo gitero.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko iturika ryo ku wa gatandatu ari igikorwa cy’iterabwoba.

Museveni yavuze ko abantu batatu binjiye mu resitora aho inyama z’ingurube zicururizwa bagasiga umufuka wa pulasitike urimo ibintu byaje guturika. Polisi ntacyo yatangaje ku bafashwe.

Muri uku kwezi guverinoma y’Ubwongereza yavuguruyegahunda z’ingendo zerekeza muri Uganda ivuga ko intagondwa "zishobora kugerageza kugaba ibitero."