Print

Ubuyapani: Igikomangoma Mako cyasize byose gishakana n’umusore wo muri rubanda cyihebeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2021 Yasuwe: 1518

Igikomangoma Mako cy’Ubuyapani cyashyingiwe n’umukunzi wacyo Kei Komuro - gihita gitakaza umwanya mu bwami.

Mu mategeko y’Ubuyapani, umuntu w’igitsina-gore wo mu muryango wa cyami atakaza umwanya we iyo ashakanye n’umuntu wo muri "rubanda", nubwo ku b’igitsina-gabo atari uko bimeze.

Mako ntiyanakorewe imigenzo isanzwe y’ubukwe bwa cyami kandi yanze gufata miliyoni 150 z’ama- yen (asaga miliyari 1.3 Frw) ahabwa umukobwa w’ibwami ushatse akava muri uwo muryango.

Abaye umukobwa wa mbere wo muri uyu muryango udahawe ibyo byombi.

Nyuma yo gushyingirwa biteganyijwe ko aba bombi bajya kuba muri Amerika - aho Komuro akora nk’umunyamategeko.

Ibi byatumye bamwe babagereranya na Meghan Markle na Prince Harry bo mu Bwongereza, bituma bahabwa agahimbano ka "Harry na Meghan b’Ubuyapani".

Kimwe na Markle, Komuro yarakurikiranwe cyane kuva we na Mako batangaza ko bakundana.

Vuba aha ubwo Mako yari agarutse mu Buyapani gukora ubukwe, yaneguwe cyane kuba yarateretse umusatsi akawufungira inyuma.

Mu Buyapani aho uko umuntu agaragara byitabwaho cyane, bamwe bavugaga ko iyo nsokozo ye ari ikindi kimenyetso ko adakwiye kurongora igikomangoma.

Mako yavuye iwabo i Tokyo kuwa kabiri ahagana saa yine z’amanywa ku isaha yaho (saa cyenda z’igicuku mu Rwanda no mu Burundi) ajya kwiyandikisha mu butegetsi nk’uwashyingiwe.

Mbere yo kuva mu rugo yunamiye kenshi ababyeyi be - igikomangoma Fumihito n’umugore we igikomangoma Kiko - anahobera murumuna we, nk’uko ikinyamakuru Kyodo kibivuga.

Mako na Komuro biteganyijwe ko uyu munsi baza guha ikiganiro abanyamakuru aho bavuga ijambo rigufi, bakanasubiza mu buryo bw’inyandiko ibibazo bitanu byamaze gutangwa mbere.

Ibi ni kuko igikomangoma Mako "kigira igihunga gikomeye" iyo kigomba gusubiza mu magambo, nk’uko bivugwa na Imperial Household Agency (IHA).

Mu myaka ishize, aba bombi bakurikiranywe cyane n’itangazamakuru, bituma Mako arwara indwara izwi nka post-traumatic stress disorder, nk’uko IHA yabitangaje mbere.

Urukundo rwe n’uyu musore wo muri rubanda ntabwo rwavuzweho rumwe mu Buyapani.

Mu 2017 batangaje gahunda yabo yo gushakana kandi bagombaga kubikora umwaka ukurikiyeho.

Ariko ubukwe bwaracyererejwe kuko byavuzwe ko nyina wa Komuro afite ibibazo by’ubukungu - bivugwa ko yari yarafashe ideni ku mugabo bahoze bakundana ntamwishyure.

Ingoro y’umwami yahakanye ko gucyerereza ubwo bukwe bifitanye isano n’icyo kibazo, ariko igikomangoma Fumihiro cyatangaje ko byari ngombwa ko ibibazo by’amafaranga bicyemurwa mbere y’uko abana babo bashyingirwa.

BBC