Print

Umukobwa wa Perezida Museveni yerekanye mu muryango umusore bagiye kurushinga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2021 Yasuwe: 4334

Mu mpera z’icyumweru gishize, umukobwa wa Perezida Museveni, Dr Angela Kakzwe yerekanye umukunzi we, Amanya Tumukunde, akaba umuhungu w’uwahoze ari inshuti ya Perezida akaba n’uwahoze ari Minisitiri w’umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde.

Umuhango wihariye, wabereye mu Karere ka Lyantonde witabiriwe n’abagize umuryango wa hafi barimo barumuna ba Perezida Museveni, Shedrick Nzeire na Michael Nuwagira.

Aba bombi bivugwa ko bakundanye cyane ubwo bari ku ishuri muri Malaysia

Nyina w’umugeni ni Enid Kukunda, umucuruzi w’umukire.