Print

Abakobwa bagezweho mu Rwanda bikongejwe n’imiterere y’umubiri wabo- VIDEO

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 27 October 2021 Yasuwe: 5049

VIDEO: ABAKOBWA BAGEZWEHO MU RWANDA KUBERA IMITERERE YABO

Mu Rwanda urubuga rwa Instagram rugezweho cyane.Ahanini abarukoresha benshi muribo bashyiraho amafoto n’amashusho kurusha ikindi cyose banyuzaho.Abajyaho bakurikiwe nayo mafoto, ahanini usanga buri wese ujya gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram akora uko ashoboye kose ngo iyo foto ibe ari nziza iruta izindi abitse muri telefone ye! yewe hari n’abakoresha gahunda (Program) ya mudasobwa ngo barebe ko bakongera ubwiza cyangwa ifoto bakayiha imiterere ihwanye neza nuko nyirayo yifuza kumera.

Hari abakururwa nubwo bwiza bigatuma bakurikira umunsi ku wundi nyirabwo,bamwe muribo ugasanga bibagize abadasanzwe cyangwa bakamamara nyamara nta kindi gikorwa kidasanzwe kizwi bakoze.

Mu minsi yashize ndetse na nubu, uwavuga izina Shaddyboo ntawahakana ko ariwe mwamikazi wa instagram.Nyamara nawe umubajije icyo akora ngo abantu bamukurikire ashobora kuguha igisubizo gitandukanye nicyo wacyekaga.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakobwa 5 bakurikirwa kuri instagram nyamara ahanini bigatizwa umurindi n’ imiterere ndetse n’uburanga bwabo.

1. UWICYEZA Pamella

Uwicyeza Pamella

Uyu aherutse Kwambikwa impeta na Mugisha Benjamin. Yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2019 ubwo yiyamamarizaga kuba nyampinga w’u Rwanda, ikamba ryaje kwegukanwa na Miss Nimwiza Meghan.

Nubwo muri icyo gihe izina ryatumbagiye kurusha abandi bose ryari Mwiseneza Josiane, Uwicyeza Pamella imiterere ye ntiyabashaga gutuma abamurebaga bamukuraho ijisho. Nyuma y’irushanwa, uyu mukobwa amafoto agenda asangiza abamukurikira mu bitekerezo 100 byayatanzweho 70 muri byo biba bigaruka ku miterere ye kabone nubwo nta magambo (Caption) yashyira kuriyo foto.


Benshi bamukurikira kubera imiterere ye.

Pamella muminsi ishize yaterewe ivi na The ben

Uwicyeza Pamella witabiriye Miss Rwanda 2019

2. Gihozo (Alliah)

Gihozo uzwi cyane nka Alliah

Uyu yavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo hasohokaga amafoto umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba Mc Tino yamutereye ivi ari kumwambika impeta.

Ibi byateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga dore ko ubukwe bw’uyu musore nabwo buri mu bitegerejwe cyane na’bakurikira imyidagaduro yo mu Rwanda.

Nyuma y’igihe, byaje kumenyekana ko yari film aba bombi bari bahuriyemo ko nta mubano wihariye bafitanye. Nyuma uyu mukobwa yaje gukomeza kugenda atanga ibiganiro ku ma YouTube channel atandukanye ndetse muri bimwe muri byo akerura ko imiterere ye irangaza benshi bikarengaho hakagira n’abagabo barengera bakamusaba amafoto ye yambaye ubusa.

Allia uri mu baharawe cyane kuri YouTube muri iyiminsi

Abagabo ngo bajya bamusaba amafoto yambaye ubusa!

Imiterere ye ikurura benshi

3. Akayesu Shalon Manzi

Kayesu Shalon Manzi umaze kumenyekana cyane

Iri si izina ryari rizwi cyane mbere yuyu mwaka.Yumvikanye bwa mbere mu ifungwa rya bimwe mu byamamare byo mu Rwanda birimo Davis D, ndetse yongera kutavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga ubwo yagiraga uruhare mu kwirukanisha umunyezamu Kwizera Olivier mu ikipe y’Igihugu Amavubi.

Kayesu kuva icyo gihe ko kwandikwa mu bitangazamakuru, kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga yabibyaje umusaruro afatiraho arakurikirwa ndetse akomeza gutumirwa mu bitangazamakuru, mu birori bitandukanye bikiyongeraho gukurikirwa n’abatari bacye kuri Instagram na TikTok.

Kayesu yumvikanye cyane mukibazo kifungwa rya Davis nabagenzi be

Ari mu baharawe cyane kuri instagram muri iyi minsi

Kayesu Shalon Manzi w’imyaka 18 y’amavuko!

4. Aline (Bijoux)

Aline wamamaye nka Bijoux muri film Bamenya
Amafoto ya Bijoux akenshi ntavugwaho rumwe! bamwe bakavuga ko yaba yifashisha gahunda ya mudasobwa mu kumwongerera ikimero, abandi bakavuga ko yaba yaribagishije agamije gutera nkuko abishaka, nyamara we akavuga ko ari siporo akora gusa nta kidasanzwe.

Ibi babishingira ko uyu mukobwa uzwi cyane mu ruganda rwa Cinema nyarwanda bamuzi kuva kera kugeza nubu ariko uburyo yahindutse mu kanya nkako guhumbya biteye kwibazwaho.

Ibi byamwongereye abamukurikira kuri instagram dore ko ari naho aya mafoto bayakura bayagereranya n’aya mbere.

Bijoux ukunzwe nabatari bake

Imiterere ya Bijoux benshi bayigarukaho muburyo butandukanye

Bamwe bacyeka ko yiyongeresheje ikibuno

5. Ezee Darling

Ezee Darling uri mubagezweho

Mbere y’uko indirimbo Please me ya Juno Kizigenza isohoka, abari bazi uyu mukobwa ni mbarwa mu Rwanda,nyamara hari izindi ndirimbo yagiye agaragaramo mu bihe bitandukanye.

Impamvu tuvuze iyo ndirimbo nuko yayigaragayemo agakora ibitarigeze bikorwa n’umukobwa uwo ariwe wese mu Rwanda, nko kuba yarakuyemo akenda k’imbere imbere y’umuhungu akamwereka ibyo benshi bafata nk’umwanya w’ibanga ndetse bikanajya hanze! mbere yibyo kandi uyu mukobwa ni umwe mu bambaraga imyenda micye ishoboka, cyane mu mashusho dore ko no mu ndirimbo Kantona ya Dj Pyfo afatanije na E.T na Kenny K-Shot uyu mwali agaragara yambaye utwenda tw’imbere gusa.

Ibi byamukururiye abamukurikirana cyane dore ko nkuko twatangiye tubivuga buri wese akurikira (follow) umuntu ku mpamvu nyinshi zitandukanye.


Ezee umaze kumenyekana nk’umukobwa udakunda kwangiza imyenda ye

Azwi cyane muri video nkukora ibidasanzwe