Print

Carlo Ancelotti yihanangirije Eden Hazard wifuza gukina ari ku rwego rwo hasi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2021 Yasuwe: 858

Umutoza Carlo Ancelottei yavuze ko ’ashima abandi bakinnyi’ kurusha Hazard ndetse uyu mutoza wa Real Madrid yahaye umuburo uyu mubiligi utagihabwa umwanya uhagije wo gukina.

Hazard, ufite imyaka 30, yananiwe kwitwara neza i Madrid kuva yagurwa miliyoni 89 z’amapawundi avuye muri Chelsea mu myaka ibiri ishize, ahanini bitewe n’imvune n’ibibazo byo kudahozaho.

Uyu rutahizamu yabonetse ku mikino hafi ya yose muri uyu mwaka w’imikino uretse imikino ibiri atagaragaye kubera imvune y’imitsi.

Hazard ntiyabonetse ku mukino wa Shakhtar Donetsk na Athletic Bilbao,nubwo niyo aboneka amahirwe menshi ari uko Ancelotti atari kumuha umwanya.

Hazard yatangiye mu kibuga imikino itanu gusa muri uyu mwaka w’imikino ndetse yari umusimbura utarakoreshejwe mu mukino uheruka wa El Clasico,ikipe ye ya Madrid yatsinze Barcelona 2-0 ku cyumweru.

Uwahoze ari umutoza wa Everton, Ancelotti, avuga ko Hazard agomba kwemera ko ari inyuma ya Vinicius Junior na Rodrygo kuri ubu.

Ancelotti yabwiye itangazamakuru ryo muri Espagne ati: ’Afite ibintu byose ariko agomba kwihanganira iki kibazo.’ ’Kuri ubu afite umutoza uri guhitamo abandi bakinnyi.’

Amagambo ya Ancelotti asa nkaho yemeza ko kuba Hazard yarabuze mu bakinnyi 11 bitatewe gusa n’ubuzima bwe ahubwo nawe ari ku rwego rwo hasi.

Umunyabigwi muri Madrid, Fernando Morientes, yatangarije Sportsmail ko Madrid itazategereza igihe kinini ko Hazard azamura urwego muri Espagne.

Morientes watwaranye Champions League inshuro eshatu na Real Madrid, yagize ati: "Madrid ikunda kwihanganira cyane abakinnyi bameze gutya."

’Turabizi ko Hazard ari mwiza cyane, ariko birashoboka ko hari igihe Real Madrid igomba gufata icyemezo.

’Uyu mwaka ni umwaka ukomeye, ni ingenzi kuri we kandi agomba kwerekana ibyo afite.’

Yongeyeho ati: ’Bategereje imyaka ibiri kugira ngo agere ku rwego rwo hejuru. Uyu mwaka wari umwaka aho iyi kipe, abafana na bagenzi be bakinana bari bategereje Hazard mwiza ariko ntabwo yatangiye mu buryo bwiza bushoboka.

’Gutegereza igihe kinini ku mukinnyi wari mwiza muri Chelsea ... Real Madrid ishobora guhitamo kutazongera gutegereza.’