Print

Umusaza yahemukiye bikomeye abasore bamusambanyirije umugore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2021 Yasuwe: 8857

Mu gace ka Pissela muri Burkina Faso habereye ibitangaza ubwo ubwo abasore 5 baryamanye n’umugore w’umusaza, buri wese yabyutse asanga igitsina cye cyagiye.

Abasore batanu bakiri bato bo muri kariya gace kitwa Pissela,bahuye n’uruva gusenya ubwo basangaga nta bitsina byabo bafite nyuma yo gusambanya umugore w’umusaza bivugwa ko akora iby’ubupfumu.

Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza,uyu musaza yaburiye aba basore abasaba kwitondera umugore we ariko bo bahitamo kubikora bakuruwe n’uburanga bw’uyu mugore.

Abasore bacunze uyu umusaza adahari bajya gutereta umugore w’uyu musaza ndetse ngo bashoboye kuryamana nawe inshuro nyinshi.

Nyuma y’iminsi mike, bamenye ko batagifite ibitsina byabo hagati yamaguru bahise bahurira hamwe bafata umwanzuro wo kujya gushaka uyu musaza.

Ibinyamakuru byo muri Burkina Faso byavuze ko nanubu bataramubona. Abaturage, kimwe n’itangazamakuru ryaho, bavuga ko bategereje kumenya uko iyi nkuru izarangira.