Kuri uyi wa Gatatu, Polisi y’u Rwanda irunguka abofisiye 656. Ni nyuma y’amezi 13 bahugurirwa mu ishuri rya Polisi rya Gishari. Aba bapolisi barimo abagore 80, bose biteguye guhabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police.
Icyiciro cya 11 cy’amahugurwa y’abofisiye bato aba barangijemo ni cyo gifite umwihariko wo kuba ari cyo cya mbere kigizwe n’umubare munini, kandi kikaba cyaratojwe mu bihe bikomeye byo guhangana n’icyorezo cya COVID19.
Mbere y’umuhango nyirizina wo kubaha ipeti,abapolisi barangije amahugurwa babanje gukora akarasisi kanyuze abitabiriye ibi birori barimo n’ababyeyi babo.
Abatangiye aya mahugurwa bose hamwe bari 663, ariko barindwi ntibashoboye kuyarangiza kubera impamvu z’imyitwarire n’uburwayi.
Abasoje aya mahugurwa bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP), muri Polisi y’u Rwanda.
Amahugurwa bahawe agizwe n’imyitozo ngororamubiri ibakomeza kandi igatuma barushaho kugira ubuzima bwiza, kurasa ndetse n’andi mahugurwa abafasha mu gihe bisanze bari mu rugamba cyangwa ahantu runaka bagomba kurinda igihugu.
Icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa cyari kigizwe n’inyigisho za gipolisi no kuyobora, kubera ko abofisiye bato barangije amahugurwa ya kadete (Cadette) ari bo bavamo abayobozi ku rwego rw’ibanze rw’abofisiye, bayobora abapolisi kuri za sitasiyo za polisi hamwe n’amahugurwa kuri gahunda za Leta.
Bimwe mu bidasanzwe abagabo n’abagore bahuye na byo, harimo ko ari cyo cyiciro cyahanganye n’icyorezo cya covid-19, aho banagiye gufatanya n’inzindi nzego hanze y’ishuri, mu guhangana n’icyorezo, habariwemo n’ibyumweru umunani bamaze mu Mujyi wa Kigali bimenyereza.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente niwe wahagarariye Perezida wa Repubulika muri uyi muhango ndetse niwe uha ipeti aba bofisiye.
Minisitiri w’Intebe yashimiye abapolisi basoje amahugurwa kuri uyu wa Gatatu, ku muhate bagaragaje mu gihe bamaze bahugurwa.
Yashimiye kandi imiryango yabo yababaye hafi muri ibi bihe, byabafashije kwinjira mu cyiciro cy’inzego z’umutekano zirinda Igihugu.
Yagize ati “Kugera ku byo mwakoze byose bisaba imbaraga n’umurava, kudatezuka ku ntego no kugira imyitwarire myiza. Mukwiye rero kwishimira ibyo mumaze kugeraho.”
Yakomeje agira ati “Imwe mu nkingi z’ingenzi za Polisi y’u Rwanda ni ubufatanye n’abaturage bose ndetse n’abandi bakozi bo mu nzego zose z’Igihugu. Ibi bisobanuye kubana no gukorana neza n’abaturage n’abo muha serivisi bose kugira ngo bagire agaciro bakwiriye.”
Dr Ngirente yabwiye abapolisi bashya guhora bazirikana ko inshingano yabo y’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose.
Ati “Imiyoborere ishingiye ku nyungu z’abaturage n’umutekano bifitanye isano. Iri akaba ari ihame mwagendeyeho kandi ryabaranze muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, ari na cyo gihe mwari muri mu masomo ariko mukaba mwarabyitwayemo neza. Mwaritanze, mujya ku isonga mu gushyigikira gahunda z’Igihugu zo guhangana na Covid-19. Mwabigezeho mukoresheje ubumenyi n’ubushobozi mwakuye mu mahugurwa nk’aya.”