Print

Rusizi: Bafatanwe ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagiye kuyagurisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2021 Yasuwe: 945

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Murokozi Desire, Gisa Derrick, Kaburaburyo Cyriaqué ukomoka mu Burundi na Nicodeme Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo (DRC).

Aba bafashwe ni abagabo 4 barimo Abanyarwanda babiri, Umurundi n’Umukongomani umwe.

RIB yo yavuze ko "abafashwe bakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kuyagurisha."

Uyu muturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivugwa ko yabafashije kwambutsa ayo mahembe kuva mu Mujyi wa Bukavu ajyanwa mu Karere ka Rusizi, ari naho bafatiwe.

Imbere y’itangazamakuru,uyu mukongomani yapfukamye asaba imbabazi Leta y’u Rwanda.

Kugira ngo binjize aya mahembe mu Rwanda,aba bantu ngo bakoreshaga imodoka y’abadipolomate idasakwa.

Aba bombi kandi banafatanwe ibindi bikoresho bikorwa muri aya mahembe bari bagiye kugurisha.

Nubwo Raporo yakozwe n’imiryango ishinzwe kurengera ibidukikije yavuze ko buri mwaka nibura inzovu ibihumbi 20 cyangwa 30 zicwa muri Afurika na ba rushimusi bashaka amahembe yazo,u Rwanda rwiyemeje kurwanya abo aribo bose bahohotera inyamaswa.