Print

Umukobwa yahishuye uko yabuze umugabo kubera imihanda mibi y’iwabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2021 Yasuwe: 1738

Umugore wo muri Ghana yahishuye ko adashobora kubona umugabo kubera imihanda mibi mu gace atuyemo.

Ikinyamakuru cyaho cyatangaje ko uyu mugore wabuze umugabo yavuze ko iyo abantu bashya baje mu gace k’iwabo batajya bongera kwifuzakugaruka kubera imihanda y’aho.

Yavuze kandi ko muri iyo mihanda haba abajura bitwaje intwaro biba abagabo baza mu gace k’iwabo baba baje kubatereta.

Yongeyeho ati: “Kubera ukuntu umuhanda ari mubi, abajura bakunda kwiba abagabo bashaka kuturongora. Turasaba rero guverinoma kuza kudukorera imihanda kugira ngo tubone urukundo. "