Print

Urukundo rudasanzwe rwatumye Umudagekazi yemera kubana n’Umu Masai [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2021 Yasuwe: 4051

Umudage witwa Stephanie Fuchs na Sokoine bahuje imitima muri Mutarama 2011 ubwo bakoraga mu kigo cy’ubushakashatsi muri Tanzaniya.

Uyu mudagekazi yashakanye n’umukuru w’imiryango y’aba Masai nyuma yo kumukunda ubwo yari mu mirimo y’ubwitangemuri Tanzaniya. Fuchs yakoraga ubucuruzi bw’ubukerarugendo bwitwa Airbnb mu rwego rwo gushigikira ibikorwa by’ubuzima bw’abaturage.

Yahuye ate na Sokoine?

Ubwo Fuchs yari ku kirwa cya Mafia, yabonye itsinda ry "abungeri barebare kandi beza" bakurikiza imigenzo ya kera yo kuragira inka hakurya mu nzuri.

Uyu wari kuzaba umugabo we, Sokoine, yari yambaye imyenda itukura n "imitako myiza yaboheshejwe intoki".

Yatangarije Standard ati: "Icyo gihe, nabonye ntawe umeze nkawe - yari muremure kurusha abandi kandi yari afite amaso meza".

Yakomeje agira ati: “Kubera ko nashishikazwaga nabo kandi nkabatinya cyane cyane we, nagerageje kugirana ikiganiro nabo nkoresheje igiswahili cyanjye. Bari bafite igikundiro kandi bashishikajwe no gukomeza.

Abinyujije kuri Instagram yagize ati: “Muri Mutarama 2012, jye na Sokoine twafashe icyemezo cyo kugerageza kubaka ubuzima bwacu muri gakondo y’umuryango we. Sinari nzi neza ko nshobora kubikora, sinari nzi neza ko umubano wacu uzagenda neza kandi nta kintu na kimwe nari nzi ku bijyanye n’umuco kavukire, ariko nari niteguye kurwana kuko nashakaga kugumana na Sokoine."

Uyu mugore w’imyaka 35 y’amavuko amaze imyaka 12 aba muri Tanzania kandi yatangaje ko aticuza kuba yarakurikiye umutima we.

Kuri ubu Fuchs ari muri Zanzibar n’umuhungu we kuko yashakaga kuba kure y’umudugudu wabo. Akunda umuhungu we kandi yishimira ko ari umubyeyi.