Print

Umusirikare yakubise umuforomokazi amuvuna ukuguru kubera ibyo yari amusabye gukora mbere yo kubyaza umugore we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2021 Yasuwe: 3381

Umusirikare utaramenyekana ukomoka muri Batayo 22 y’ingabo za Nigeria, Sobi Cantonment, Ilorin, muri Leta ya Kwara,arashinjwa gukubita umuforomokazi kugeza ubwo amuvunye ukuguru ubwo yari amusanze mu bitaro aho yari ajyanye umugore we wari utwite kubyara.

Uyu musirikare yakubise abaforomokazi babiri, umwe muri bo avunika ukuguru.

Ibyabaye, byari byegeranijwe, byabaye muri wikendi ubwo umusirikare yajyanaga umugore we wari utwite ku bitaro kubyara.

Amakuru yatangajwe na Daily Trust avuga ko ibibazo byatangiye ubwo umwe muri aba baforomokazi yasabye uyu musirikare kugura udukoresho twifashishwa mu kubyaza nyuma yo kwakira umugore w’umusirikare mu cyumba babyariramo.

Iki kinyamakuru kigira kiti"Aho kugira ngo ashakishe utwo dupaki two gufasha kubyara, uyu musirikare yanze ubwo busabe avuga ko Leta yahaye ibikoresho nk’ibi abagore batwite bndetse bishobora kuba byarageze muri ibyo bitaro."

Umuforomokazi yabwiye umusirikare ko ayo makuru atari yo,akeneye kugurira umugore we ibyo bikoresho kugira ngo amufashe kubyara cyane ko yari ku bise.

Ayo magambo yatumye umusirikare arakara kandi akubita umuforomokazi kugeza amuvunye ukuguru kumwe".

Undi muforomokazi yahise aza aje gutabara mugenzi we wari uri gukubitwa.

Ushinzwe itangazamakuru muri Batayo ya 22 yitwa Sobi Cantonment, Ilorin, St witwa Sgt Wasiri yemeje ko ayo makuru ari ukuri.

Yavuze ko ubuyobozi bwafunze uyu muyobozi kugira ngo akomeze kubazwa kuri iki kibazo.